RFL
Kigali

Livia Thiana Iteka yambitswe ikamba rya Miss Burundi 2021-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2021 7:50
0


Umukobwa witwa Livia Thiana Iteka wari uhagarariye Bujumbura Maire yambitswe ikamba ry’ubwiza, ubwenge n’Umuco rya Miss Burundi 2021 nyuma y’imyaka itatu iki gikorwa kitaba.



Ni mu birori byabaye ku mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata 2021 rishyira kuri uyu wa Gatandatu, bibera ahitwa Centre de Formation Professionnelle de Kigobe (Kuba Chinois) mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Iki gikorwa cyabaye amatike yemereraga abantu kugikurikirana yashize mbere y’amasaha macye ngo gitangire.

Livia Thiana wabaye Miss Burundi 2021 [Yari afite nimero 07] yagaragiwe na Muhoranamana Berry Bernice wabaye igisonga cya Mbere na Nshimirimana Saba Sabrina wabaye igisonga cya kabiri.

Livia yambitswe ikamba asimbura Annie Bernice Miss Burundi 2017 wari umaze imyaka itatu yambaye iri kamba.

Ni mu gihe Dative Uwimana yegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa ‘Miss Popularity’. Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss University Africa Burundi, ndetse yari mu kanama nkemurampaka kemeje Miss Career Africa yabereye i Kigali mu mpera za 2020.

Gutora Miss Burundi 2021 byitabiriwe n’Umugore wa Perezida Burundi, Angelique Ndayishimiye ndetse yifatanyije n’abakobwa 15 bavuye Nyampinga kugaragaza umuco w’Igihugu.

Livia Thiana Iteka wabaye Miss Burundi 2021 yahembwe imodoka, agenerwa essence y’umwaka wose, ubwishingizi bw’igihe cy’umwaka, igihe imodoka ye igize ikibazo izakorwa, umushahara wa buri kwezi n’itike y’indege yo gutemberera i Dubai.

Igisonga cya mbere yahembwe miliyoni 2 Fbu, igisonga cya kabiri yahawe 1,500,000 Fbu naho Miss Popularity [Yari ahagarariye Kirundo] yahembwe 1,000,000 Fbu.

Iteka Lyvia Thiana yambitswe ikamba rya Miss Burundi 2021, uyu mukobwa yitga ibijyanye n’ubutegetsi no gucunga imari muri Kaminuza

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yari ahagarariye Intara ya Bujumbura Mairie muri Miss Burundi 2021

Muhoranama Bernice wabaye igisonga cya mbere afite imyaka 20 y’amavuko

Nshimirimana Saba Sabrina wabaye igisonga cya kabiri, afite imyaka 18 yari ahagarariye Bujumbura Mairie muri Miss Burundi 

Uwimana Dative wabaye Miss Popularity, afie imyaka 23 y’amavuko yari ahagarariye Kirundo. Uyu mukobwa afite impamyabumenyi mu bijyanye n’icungamari



Angelique Ndayishimiye Umugore wa Perezida w'u Burundi yitabiriye igikorwa cyo guhitamo Miss Burundi 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND