RFL
Kigali

#Kwibuka27: Essy & Laura bakoze umuvugo 'Rwanda turned the page' ugaragaza uburyo u Rwanda rwateye umugongo amacakubiri-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/04/2021 16:39
0


Abahanzikazi b'abasizi Essy Williams na mugenzi we Kagina Laura biga amategeko muri Kaminuza ya Kigali - University of Kigali - (bageze mu mwaka wa kabiri), bahuje imbaraga bakora umuvugo bise 'Rwanda turned the page' ugaragaza ibyiza u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birimo no gutera umugongo amacakubiri.



Aba bakobwa b'impano itangaje mu myandikire y'imivugo n'uburyo bayivugamo, muri iki gihe u Rwanda n'Isi yose bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakoze umuvugo ugaragariza Isi yose ko u Rwanda rwateye umugongo amacakubiri rukimakaza ubumwe bw'abanyarwanda. Essy na Laura bamaze imyaka ibiri bakora ubusizi, bakaba bakunze kwibanda cyane ku butumwa bwo gukunda igihugu n'ubuhumuriza abantu mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bihe byashize bajyaga batumirwa bakavuga imivugo mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19 aho guhurira hamwe kw'abantu benshi bitemewe, bahisemo kujya bakora imivugo bakayigeza ku bantu bifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu guhumuriza abantu mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo ubajije Essy impamvu yahisemo guhurira mu itsinda na Laura ari babiri gusa, agusubiza gutya "Impamvu ni uko ari we duhuje impano, tukaba tunasanzwe turi inshuti mu buzima busanzwe". Agaruka ku butumwa bakunze gutanga mu mivugo bakora, yagize ati "Dukunda gutanga ubutumwa bwo gukunda igihugu, bwo guhumuriza abanyarwanda mu bihe nk'ibi twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane twibanda ku rubyiruko".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Essy Williams yavuze ko umuvugo bashyize hanze 'Rwanda turned the page' uvuga uburyo u Rwanda rutakirangwamo amacakubiri, ahubwo rukaba rwarimakaje ubumwe bw'abanyarwanda. Ati "Umuvugo wacu uvuga guhindura page, cyangwa se mu buryo bwo kuvuga ngo amateka uko ari kose ni ayacu ariko ntabwo twaheranwe nayo, gusa twateye intambwe duhindura page, duharanira ubumwe bw'abanyarwanda 'we turned the page'".


Essy Williams ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Kigali mu bijyanye n'amategeko


Laura Kagina nawe yiga amategeko muri Kaminuza ya Kigali


Essy na Laura bakora imivugo ivuga ku gukunda igihugu no guhumuriza abantu mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

REBA HANO UMUVUGO 'RWANDA TURNED THE PAGE' WA ESSY & LAURA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND