RFL
Kigali

#Kwibuka27: Tuma Basa yunamiye abo mu muryango wa Nyina barenga 100 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/04/2021 11:30
1


Umunyarwanda Tuma Basa uri mu buyobozi bukuru bw’urubuga nkoranyambaga rwa YouTube, yatangaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuryango we watakaje benshi.



Ni ku nshuro ya 27 u Rwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasize ibikomere bidakira biri mu mpamvu yibukwa kugira ngo abarokotse bakomeze gufatwa mu mugongo, haharanirwa ko itazongera kubaho ukundi.

Tuma Basa yifashishije ubutumwa bw’umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro, yavuze ko kwibuka ari ngombwa, ati “Ntituzibagirwa, ntituzayihakana, ntituzayipfobya, tuzahora tubibuka tunabazirikana, tunavuga ukuri ku inzirikarengane zatakaje ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yavuze ko umuryango avukamo watakaje benshi muri Jenoside, by’umwihariko kwa Nyina hishwe abarenga 100.

Ati “Imyaka 27 irashize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuryango wanjye watakaje benshi. Nko kwa Mama honyine abarenze 100 barishwe, harimo abana no kwa Sogokuru, abana babo n’abuzukuru.”

Akomeza ati “Urakoze Uwamahoro kuri ubu butumwa butwibutsa kutibagirwa, kudapfobya no kudahakana #Kwibuka27.”

Amazina ye nyakuri ni Basaninyezi Tumaine umunyarwanda wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bijyanye ni guteza imbere abahanzi, kuri ubu ni we ukuriye ishami rya Urban Music ku rubuga rwa Youtube.


Tuma Basa yavuze ko mu gihe cya Jenoside mu muryango wa Nyina hishwe abarenga 100






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa ishimwe providence3 years ago
    Mbere nambere ndashima reta y'URWANDA,kuko intera tumaze kugeraho no bwo butwari,twibuke kandi tuniyubaka twamaganira kure abapfobya Genocide.





Inyarwanda BACKGROUND