Kigali

Ubutumwa bwa Ali Kiba mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/04/2021 10:49
1

Umuhanzi Ali Kiba uri mu bakomeye muri Tanzania no muri Afurika nzima, yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.Ali Kiba ni nyambere mu bahanzi bo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba bifatanya n’u Rwanda mu bihe bitandukanye, by’umwihariko mu gihe cyo kwibuka yifatanya n’abo mu rugendo rw’isanamitima no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ally Salehe Kiba [Ali Kiba] yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko ababajwe n’amateka y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

Avuga ko yifatanyije n’abo mu Kwibuka ku nshuro ya 27. Ali Kiba yavuze ko imyaka 27 ishize Abanyarwanda bibuka bazirikana ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhanzi yavuze ko Abanyarwanda bazahora bibuka iminsi 100 Jenoside yakorewe  Abatutsi yamaze, Abatutsi bicwa bazizwa uko bavutse.

Ati “Iminsi yahindutse imyaka. Bimeze nk’aho ari ejo hashize. Buri munsi, buri gihe duhora tubatekereza. Duhora tubibuka ari nako amarira ashoka. Iyo iyi tariki y’akababaro igeze twongera kwibuka iminsi 100 y’inzira y’umusaraba. Turabyizera neza ko Imana yabakiriye mu Ijuru. Tuzongera tubabone.”

Umutesi Lea uri mu bakobwa 20 bavuyemo Miss Rwanda 2021 [Ikamba ryegukanwe na Ingabire Grace] yari ashyigikiwe n’uyu muhanzi. Yanditse ashima Ali Kiba ku bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe.

Ali Kiba yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27

Ali Kiba yifatanyije n'Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nhyamba1 week ago
    TwihanganeInyarwanda BACKGROUND