RFL
Kigali

Yahimbye ‘Nzataha Yeruzalemu nshya’ yiyumvamo gutaha kwa Jambo-Tania avuga kuri Sekuru Rugamba wishwe muri Jenoside

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/04/2021 12:18
0


Umuhanzi Tania Rugamba yanditse avuga ko Sekuru Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahimbye indirimbo ‘Nzataha Yeruzalemu nshya’ ‘yiyumvamo gutaha kwa Jambo bukeye bwaho’.



Yatashye Yeruzalemu nshya! Rugamba Sipiriyani yishwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 ari kumwe n’umugore n’abana batandatu. Harokotse abana be bane bakotanira gusigasira umurage we yasigiye Abanyarwanda.

Urupfu rwe rwasize icyuho mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Kuva mu 1995; abasigaye mu muryango we bamwibuka buri tariki 15 Kanama.

Umwuzukuru we witwa Tania Rugamba wiga muri Amerika muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln, yanditse kuri konti ye ya Twitter ati “Sogokuru yahimbye “Nzataha Yeruzalemu nshya” tariki 06 Mata 1994 yiyumvamo gutaha kwa Jambo bukeye bwaho.”

Tania ni umukobwa ukiri muto akaba umwuzukuru wa Rugamba Sipiriyani mu muhango wo kwibuka Sekuru byabaye tariki 15 Kanama 2019 yaririmbye indirimbo ‘Umurange w’urukundo’ yakoranye n’umuhanzi w’umunyabigwi Ngarambe Francois-Xavier.

Tania avuka kuri Rugamba Olivier, imfura ya Rugamba Sipiriyani. Muri Kanama 2019, Rugamba yabwiye INYARWANDA ko umwana we Tania watangiye urugendo rw’umuziki ashobora gutera ikirenge mu cya Sekuru Rugamba Sipiriyani ariko adashobora kugeza aho Sekuru yagejeje.

Ati “Kuvuga ko yatera ikirenge mu cye yagerageza ariko kuvuga ko yagera ku rwego rwa Rugamba byo…Rugamba ni mugari nk’uko nigeze kubivuga.”

“Nta muntu numva ko wamugera no ku gatsitsino. Yatera (Tania) ikirenge mu cye ndabyemera ariko Rugamba ni mugari.”

Tania Rugamba yavuze ko Sekuru yahimbye 'Nzataha Yeruzalemu Nshya' yiyumvamo gutaha kwa Jambo

Rugamba Olivier imfura ya Rugamba Sipiriyani yabwiye INYARWANDA, ko bitoroshye kumenya umubare nyakuri w’indirimbo za Rugamba Sipiriyani ashingiye ku kuba yarishwe hari indirimbo yari yamaze kwandika, izindi yazifatiye amajwi ariko ngo ntizigeze zisohoka kugeza n’ubu.

Ati “Yishwe nawe atunguwe. Hari ku itariki 07 Mata ahagana saa tatu za mu gitondo. Yaratunguwe, hari izo yari yamaze gutegura zanditse.

“Nk’iyo wumvise zimwe mu ndirimbo abaririmbyi baririmbaga ntizirasohoka ariko turateganya kuzisohora nitumara kwandika ibitero byose.”

Avuga ko zimwe mu ndirimbo zizwi za Rugamba Sipiriyani zigera kuri 300. Indirimbo zitigeze zisohoka zimwe bazihaye Korali Rugamba ndetse ngo mu minsi ishize baniyambaje Korali Christus Regnat iririmba indirimbo yitwa “Igipimo cy’urukundo”.

Yavuze ko nta kiguzi ku ndirimbo za Rugamba Sipiriyani kuko nawe ibyo yakoraga byose atigeze aharanira inyungu. Ngo anashinga itorero ntiyari agamije inyungu ahubwo yagira ngo ribe isoko y’umuco benshi bavomaho.

Amateka avunaguye ya Rugamba Sipiriyani:

Rugamba Sipiriyani yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka wa 1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w’1965. Uyu mugore wa Rugamba Sipiriyani ubusanzwe yari umwarimukazi mu mashuri abanza, avuka mu gace kamwe na Rugamba Sipiriyani bose babarizwaga muri Paruwasi ya Cyanika.

Uyu muhanzi kandi yanashinze itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba indirimbo zifashishwa ahantu hanyuranye.

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ari ko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.

Yaranzwe no gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.

Yapfuye azize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane. Ubu Rugamba yibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwubakwa.

Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.

Rugamba n'umugore we Daforoza bibukwa buri mwaka tariki 15 Kanama







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND