RFL
Kigali

#Kwibuka27: Ndasaba urubyiruko gushishoza rukayungurura mbere yo kwemera kurogwa-Tom Close

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:8/04/2021 8:05
0


Tom Close ni umwe mu bahanzi bakuze kandi bakomeye mu muziki nyarwanda, ni n'umwe mu batanga ubutumwa buciye mu ndirimbo buba butandukanye bitewe n’ubwo ashaka gutanga.



Mu ndirimbo z’urukundo ni umwe mu batera imitoma wagera no mu buzima akabavura kakahava dore ko ari n'umuganga. Akora uko ashoboye no mu bundi buzima busanzwe akabifatanya cyane ko n’inshingano ziyongereye afite ariko n’ubutumwa atanga mu ndirimbo butandukanye bugakomeza kumvikana.

Uyu ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki we mbere ugereranyije n’abandi baririmba nk’ibye muri iki gihe. Aganira na inyaRwanda twamubajije Ubutumwa bwe muri ibi bihe byo  kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Yagize ati "Abanyarwanda by'umwihariko abakiri bato dukwiriye guharanira ko Jenoside itazongera kuba kandi tukumva ko kubikora dutyo ari bwo tuba twibutse neza abacu bazize akarengane k'uko baremwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994’’. 

Twamubajije kandi ku musanzu we nk'umuhanzi mu kubaka u Rwanda rushya rwifuzwa na buri wese:


Ati "Guhora kandi duharanira ubumwe bw'abanyarwanda no gusigasira uburenganzira bwabo bungana ku gihugu cyacu. Umusanzu wanjye ni ugukebura abatannye bakareka inzira y'ubumwe bw'abanyarwanda n'iterambere ry'igihugu cyacu. Guhwitura no kwamagana abashaka gusubiza igihugu cyacu mu icuraburindi cyahozemo bashaka indonke zabo bishingikirije amoko atagifite intebe mu gihugu cyacu’’.

Twamubajije kandi icyo asaba urubyiruko mu gukomeza gusigasira ibyagezweho no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi adusubiza muri aya magambo: "Ndasaba urubyiruka gukanguka, rukareka kujya rugendera mu bigare, rugashishoza rukayungurura, ibyo rwumvise mbere yo kwemera kurogwa kandi rukamenya ko ak'imuhana kaza imvura ihise’’.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND