Kigali

#Kwibuka27: Dukomeze guha icyubahiro abacu twabuze twusa ikivi cyabo, duharanira ko bitazongera kuba - Safi Madiba

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/04/2021 13:39
0


Muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ijwi ry'abahanzi nka bamwe mu basanzwe batanga ubutumwa bwumvwa na benshi riba rikenewe cyane iyo butanzwe mu nzira nyinshi cyane ko hari abahanzi bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje ubutumwa bwabo.



Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bakmeye u Rwanda rufite ndetse ubutumwa bwe akunda kunyuza mu ndirimbo z'urukundo bukunda gufasha abatari bake n'uko bakunda kubigaragaza umunsi ku wundi. Uyu muhanzi aganira na InyaRwanda.com yageneye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Gukomeza guha icyubahiro abacu twabuze tukusa ikivi cyabo, tugaharanira ko bitazongera kuba". Safi Madiba abajijwe ku musanzu we nk'umuhanzi mu kubaka u Rwanda rushya rwifuzwa na buri wese yavuze ko kuri we umusanzu we ari ukuvuga ibyiza by'u Rwanda mu mahanga. Uyu muhanzi kuri ubu uri kubarizwa muri Canada, aha ni naho ari gukorera umuziki we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND