RFL
Kigali

#Kwibuka27: Riderman aragira inama urubyiruko n’abahanzi basangiye umwuga muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/04/2021 10:02
0


‘Twibuke Twiyubaka’, Imyaka ibaye 27 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni igikorwa gitangira tariki 7 Mata kikamara iminsi ijana hibukwa inzirakarengane zirenga Miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



Nk’Abanyarwanda ntitwakwirengagiza ko hari abahanzi bagize uruhare muri  Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje ibihangano byabo byabaga byuzuyemo amacakubiri no kubiba urwango mu Banyarwanda, ibi byatumye mu gihugu haba icuraburundi ryasize amateka mabi azahora yibukwa.

Umuhanzi wese burya igihangano cye kigera kure kandi abacyumva baba ari abantu benshi bityo ubutumwa atanze bushobora gusana imitima ya benshi cyangwa bugasenya benshi. Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman agira inama Abanyarwanda muri rusange, Abahanzi bahuje umwuga uko bakwitwara n’urubyiruko by’umwihariko kuko iyo witegereje neza usanga Jenoside yakorewe  Abatutsi yarakozwe ahanini n’urubyiruko.


Riderman, umwe mu bahanzi bahagaze neza, wigaruriye imitima ya benshi mu njyana ya Hip Hop, ashima byinshi u Rwanda rumaze kugeraho rwiyubaka ,agasaba ko Abanyarwanda  bashyira imbere amahoro n’urukundo, maze Abahanzi bagenzi be bahuje umwuga bakarazwa ishinga no gutambutsa ubutumwa bw’amahoro n’urukundo.

Ijambo rya Riderman muri ibi bihe byo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994, yagize ati: “Twibuke twiyubaka. Dushyire imbere urukundo, amahoro n' ubumwe mu muryango Nyarwanda. Ababana n'abantu bashobora kugira ihungabana bababe hafi ntibabatererane, kandi birinde kubabwira amagambo yabakomeretsa"

"Abahanzi dukwiye gutanga ubutumwa bw'amahoro n'urukundo, tugaharanira gukorera igihugu no kugiteza imbere. U Rwanda rumaze kugera kuri byinshi rwiyubaka, navuga nk’umutekano, kuko ari wo shingiro ya byose. Urubyiruko rukwiye kurinda ibyagezweho kandi rukongeraho umusanzu warwo mu kubaka igihugu. Urugendo rwo kwiyubaka ni rurerure ariko iyo buri wese atanze umusanzu we, rurihuta”.


Riderman umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND