RFL
Kigali

Covid-19 ni icyorezo kandi irica, kuba umuhanzi ntibivuze kugira imyumvire ikwiye! - Ingabire Immaculée ntiyemeranya na Clarisse wanenze Polisi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2021 18:48
3


Nyuma y'uko Polisi y'u Rwanda iraje muri Stade abantu 57 barimo umukwe n'umugeni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bikababaza abatari bacye barimo umuhanzikazi Clarisse Karasira wabinenze akanamenyesha Perezida Kagame, kugeza ubu Ingabire Marie Immaculée ni umwe mu bayobozi bakomeye bagize icyo babivugaho.



Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane (Transparency International) mu Rwanda, yagaragaje aho ahagaze ku nkuru iri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abantu batari bacye bakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo abageni barajwe muri stade nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

INKURU WASOMA: Clarisse Karasira ati "Mbabajwe bikomeye n'iki gikorwa, ubwo se abana babo bazabwirwa ko baraye muri Stade ku munsi w’ubukwe bwabo"

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Njye na we’, yanditse kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko atishimiye uburyo Polisi y’u Rwanda yaraje muri sitade abageni n’ababaherekeje barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yavuze ko Polisi ikwiye kurangwa n’ubumuntu nk’uko Perezida Paul Kagame ahora abitoza kugira ngo Abanyarwanda bagire igihugu cyiza. Ati “Nashenguwe n'iki gikorwa. Perezida Paul Kagame ahora atwigisha ubumuntu no kugira impuhwe kugira ngo tugire igihugu cyiza. Gusa iki gikorwa nta bumuntu burimo. Aka ni agahinda kazahoraho kuri aba bashakanye n'abazabakomokaho.” Polisi y'u Rwanda yasubije uyu muhanzikazi iti "Buri muntu agomba kubaha ingamba zo kwirinda Covid-19 ntakuvangura".


Umugeni n'umukwe n'abari batashye ubukwe barajwe muri Stade kubera kurenga ku mabwiriza ya Covid-19

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimye ibyo Clarisse Karasira yatangaje, abandi bagaragaza ko bashyigikiye Polisi kuko yashyize mu bikorwa ibiteganywa n'amategeko dore ko Inama y'Abaminisitiri iherutse gutangaza ko ibirori byo kwiyakira kw'abageni bitemewe mu kwirinda Covid-19. Merard ati "Imyumvire y'umuhanzi wacu irababaje pe (aravuga Clarisse). Jye Covid-19 yantwaye abantu, narayirwaje. Abandi bose bateganyaga ibirori, barebere ku byabaye ku bandi (...),

Ubwo yasubizaga uwanenze imyumvire ya Clarisse Karasira, Ingabire Marie Immaculee ukuriye Umuryango ufite mu nshingano zawo kurwanya ruswa n'akarengane, nawe yagaragaje ko ashyigikiye ibyakozwe na Polisi y'u Rwanda. Yagize ati "Kuba umuhanzi ntibivuze kugira imyumvire ikwiye. Twese Covid-19 twayitinyiye ko tuzi ko yica n'abo itishe irabazahaza, none ngo Polisi yacu ikomeze irebere abantu bashaka koreka igihugu? Come on! ...."


Ingabire Marie Immaclee ntiyemeranya n'abari kunenga Polisi

Marie Immaculee yaje kongera atanga igitekerezo ku wundi muntu wari uvuze kuri iyi ngingo, asaba abantu kwirinda gutoneka abantu barwaye Covid-19 n'abandi babuze ababo bishwe n'iki cyorezo. Ati "Guhesha agaciro umuturage ni ukumureka agashyira abantu mu kaga ko kurwara Covid-19 ? Mujye muceceka, abayirwaye n'abo yatwaye abantu muba mubatoneka, keretse niba mutemera ko bahari, ariko jye ndabazi".

Yibukije abantu ko Covid-19 ari icyorezo kandi ikaba ikomeje kwica abatari bacye. Ati "Abarenze ku mabwiriza agamije kurinda ubuzima bw'abanyarwanda twese, ni bo bari mu makosa. Ari bo, ari n'ababavugira bakwiye kugira isoni kuko Covid-19 ni icyorezo kandi irica. Sindumva umuntu wishwe no kubahiriza amategeko n'amabwiriza". Yaje kwandika nanone ati "Ahubwo tubikuremo isomo".


Clarisse Karasira yasabye Polisi kurangwa n'ubumuntu

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mikoranire myiza ya Polisi n'abaturage binyuze mu gutangira ku gihe amakuru.

Ati"Iriya hoteli yari yakiriye abantu 60 bafashwe bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe, ni ibintu bihabanye n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ayo mabwiriza arazwi kandi arasobanutse, agomba kubahirizwa 100%, hari abantu barimo kurenga kuri ayo mabwiriza nkana kabone n'ubwo tumaze igihe kinini tuyasobanura."


Ubutumwa bwa Clarisse Karasira utishimiye kubona abageni barazwa muri Stade


Ingabire Marie Immaculee yasabye abantu kwirinda gushyira abaturarwanda bose mu kaga ko kurwara Covid-19

UMVA HANO IBYATANGAJWE NA KARASIRA CLARISSE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bimawuwa 3 years ago
    Fake ibyamamare bikoreaha platform yabyo nabi aho gushigikira inshingano zo kwirinda birababazwa nuwaraye muri stade ya mbaye agatimba ese ko batababazwa nabaraye muri vantileta machine irimo kubongerera umwuka muri bino bihe bibi byi cyorezo covid19 nukunafatira ingamba bagakumirwa muruhama mu gihe batazi gukoresha imbunga zabo neza
  • Uwamahoro delphine3 years ago
    Oya rwose itegeko nitegeko niba abo bageni baba murwanda bakurikira amakuru namatangazo kuki barenze kumategeko? Police ntakosa yakoze ahubwo iyo batabajyana muri stade twari butekerezeko harimo ikimenyane, dukomeze twirinde covod19
  • Iriho 3 years ago
    Byo Ntibari bakwiye kurenga kumabwiriza nkana. Ahubwo Icyo nibaza ibihano bihabwa abarenze kumabwiriza ya Covid-19 harimo no kubumvisha kuriya(kubaha isomo rikarishye) se? Cg baciwe amande barananirwa kuyishyura hanyuma bahitamo plan B yo kujya stade???? Polisi yacu mutanga ibihano biremereye kweli kweli





Inyarwanda BACKGROUND