Kim Kardarshian w’imyaka 40 ariko ugaragara nk'ukiri muto kuri uyu munsi wa none urubuga rugaragaza ubutunzi bw'abatuye Isi ’Forbes.com’ rwatangaje ko atunze agera kuri miliyari imwe y’amadorari. Uyu mugore uherutse gutandukana n’umugabo we Kanye West babyaranye abana 4, ubu ari mu bagore bakize cyane ku Isi.
Gutunga
ugatunganirwa ntabwo ari irage rya buri wese, gusa buri muntu aba afite uburyo
bwo kwigwizaho imali. Ku ruhande rw’uyu mugore w'uburanga umaze igihe gisatira
amezi abiri atandukanye n’umugabo we Kanye West ubutunzi bwe bwatumbagiye
bitera benshi kwibaza niba umugabo we ariwe wamubuzaga gutera imbere.
Kim Kardashian ageze kuri iyi ntambwe yo gutunga agera kuri miliyari nyuma y'uko
murumuna we Kylie Jenner ukora ubucuruzi bwo gucuruza ibirungo by’ubwiza ndetse n’imitako
yahamutanze.
Ku ruhande rw’uwahoze
ari umugabo we bwana Kanye West nyuma yo gutandukana nawe, atunze arenga
miliyari 1.3 nk'uko Forbes ibyerekana n'ubwo we ku giti cye ndetse n’ibindi
binyamakuru bitangaza ko ashobora kuba atunze agera kuri miliyari $6.6 ariko benshi babitera utwatsi.
Ubutunzi bwa
Kim Kardashian ahanini abukomora mu gucuruza imyambaro yerekana ubwiza ndetse n’ibirungo
by’ubwiza hakiyongeraho n'akayabo asarura ku mbuga nkoranyambaga! Ibigo bya Kim Kadarshian harimo KKW Beauty, KKW Fragrance, Skims, Kimojis na virtual reality
game igaruka ku buzima bwe bwite.
Kim Kardashian n'uwahoze ari umugabo we Kanye West n'abana babo
Ubwamamare
akenshi hari abazi ko atari ikintu cyakiza ugikora, gusa ikinyejana cya 21
ibintu byose byahinduye Isura. Ibi ni nako biri kuba kuri Kim Kardashian
uri kwigarurira imitima ya benshi ari nako agenda akora ubucuruzi
bumugwiriza Imali.
TANGA IGITECYEREZO