RFL
Kigali

Nyuma y’ukwezi atandukanye na Kanye West babanye imyaka 7, Kim Kardashian yinjiye mu bakirekazi ku Isi batunze arenga Miliyari $1

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:6/04/2021 19:35
0


Kim Kardarshian w’imyaka 40 ariko ugaragara nk'ukiri muto kuri uyu munsi wa none urubuga rugaragaza ubutunzi bw'abatuye Isi ’Forbes.com’ rwatangaje ko atunze agera kuri miliyari imwe y’amadorari. Uyu mugore uherutse gutandukana n’umugabo we Kanye West babyaranye abana 4, ubu ari mu bagore bakize cyane ku Isi.



Gutunga ugatunganirwa ntabwo ari irage rya buri wese, gusa buri muntu aba afite uburyo bwo kwigwizaho imali. Ku ruhande rw’uyu mugore w'uburanga umaze igihe gisatira amezi abiri atandukanye n’umugabo we Kanye West ubutunzi bwe bwatumbagiye bitera benshi kwibaza niba umugabo we ariwe wamubuzaga gutera imbere.

Umukirekazi Kim Kardashian ufite uburanga burangaza ab'igitsinagabo 

Kim Kardashian ageze kuri iyi ntambwe yo gutunga agera kuri miliyari nyuma y'uko murumuna we Kylie Jenner ukora ubucuruzi bwo gucuruza ibirungo by’ubwiza ndetse n’imitako yahamutanze.

Ku ruhande rw’uwahoze ari umugabo we bwana Kanye West nyuma yo gutandukana nawe, atunze arenga miliyari 1.3 nk'uko Forbes ibyerekana n'ubwo we ku giti cye ndetse n’ibindi binyamakuru bitangaza ko ashobora kuba atunze agera kuri miliyari $6.6 ariko benshi babitera utwatsi.

Ubutunzi bwa Kim Kardashian ahanini abukomora mu gucuruza imyambaro yerekana ubwiza ndetse n’ibirungo by’ubwiza hakiyongeraho n'akayabo asarura ku mbuga nkoranyambaga! Ibigo bya Kim Kadarshian harimo KKW Beauty, KKW Fragrance, Skims, Kimojis na virtual reality game igaruka ku buzima bwe bwite.

 Kim Kardashian n'uwahoze ari umugabo we Kanye West n'abana babo 

Ubwamamare akenshi hari abazi ko atari ikintu cyakiza ugikora, gusa ikinyejana cya 21 ibintu byose byahinduye Isura. Ibi ni nako biri kuba kuri Kim Kardashian uri kwigarurira imitima ya benshi ari nako agenda akora ubucuruzi bumugwiriza Imali.   








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND