RFL
Kigali

Imvune z’abahanzi! Ntabwo waba umuhanzi ukomeye utaranyuze muri izi ngorane, ibi birakureba wowe muhanzi soma witonze

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:6/04/2021 21:40
0


Uruganda rw'umuziki aho ruva rukagera rutera imbere nyuma y’imbaraga nyinshi ndetse n’ibyuya by’abantu runaka nyamara bikarangira bamwe muri bo batageze no ku gasongero nk'uko babyifuzaga.



Igihe cyose uri kwishimira umuziki, ukwiye kumenya ko hari ingorane n’ibibazo bikomeye uwahanze yahuye nabyo ngo umuziki we wumvikane. Umuhanzi yaba uwamamaye ndetse n’ukiri mu rugendo aba yaranyuze muri izi ngorane zose cyangwa zimwe muri zo.

1. Kubura amikoro cyangwa kuba adahagije: Iki ni ikibazo abahanzi bakizamuka bahura nacyo ndetse kitagira uburyo gikemukamo iyo mpano ikaba yanazimira mu gihe hatabonetse ufasha.

2.Kutagira aho bavugira: Akenshi kubona aho uvugira muri iki gihe ukahagaragariza ibikorwa byawe, biri mu bituma impano y’umuhanzi runaka igaragara. Rero abenshi birabagora kubona aho bavugira, ibitangazamakuru bibandikaho ndetse n’ibindi.

3. Kuburirwa umwanya: Niba ufite inshuti iri kugerageza kwinjira mu ruganda rwa muzika ugomba kuba ubona ko bimusaba kohereza igihangano cye ahantu hatandukanye nko ku bantu bazwiho kuzamura abahanzi, ku bahanzi, ku nzu zitunganya umuziki, mu bitangazamukuru ndetse n’ahandi. Akenshi rero ibyo bihangano ntabwo byumvwa cyangwa se bikumvwa nyuma y’igihe kinini kubera Wenda umubare w’ibihangano byoherejwe cyangwa n’izindi mpamvu.


Iyi ndirimbo ya Asinah na Bruce Melodie yateje umwuka mubi nyuma y'uko ijwi rye rikuwemo

4. Kutitabirwa kw'ibitaramo byabo: Igitaramo ni kimwe mu bintu bizamura umuhanzi mu buryo bitandukanye. Ukwiye kumenya ko niba witabiriye igitaramo kinini, hari ayandi majana y’ibitaramo biba byabuze ababyitabira. Iki rero ni ikibazo gikomeye ndetse byanaca n’intege umuhanzi akaba yanabivamo.

5.Guhangana: Ihangana riri ku rwego rwo hejuru naryo rikoma mu nkokora abahanzi yaba abakizamuka ndetse n’abamenyekanye. Akenshi baba bahanganye n’abandi benshi banaririmba injyana zimwe, ugasanga usibye amahirwe n’ubundi buhanga wakoresha byagorana ngo umuhanzi agere ku gasongero.


Hari indirimbo abantu bategereje zirabura nyamara ba nyirazo bakoresheje imbaraga zikomeye

6. Ubutubuzi: Iki ni ikibazo abahanzi batandukanye bagiye bahura nacyo nko kuba yakwibwa indirimbo ye igasohorwa n’undi kwifashishwa mu bikorwa runaka ntiyishyurwe ndetse n’ubundi butubuzi butandukanye bukorerwa igihangano cye.

7. Mu bindi bibazo bitandukanye bahura nabyo harimo nko guhangana n’ikibazo cyo kuba inyangamugayo mu gihe bazamutse, guhagarikirwa ibitaramo ndetse no gusubikwa nyamara byarashowemo ndetse byanagaragaye ko ibyorezo nka covid-19 byabagiraho ingaruka mu buryo bukomeye.


       Hari ibitaramo byabonaga abantu ariko amafaranga avuyemo ukayabura

Ibi bishingiye ku bitekerezo n’ubushakashatsi butandukanye bwagiye butangwa na bamwe mu bahanzi twavuga ko kuri ubu hari icyo bakuye mu muziki ndetse n’abahanzi bakizamuka bakishakisha ku buzima bw’umuziki butandukanye bari gucamo kugira ngo umuziki wabo uzamuke.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND