RFL
Kigali

Yamujemo ari ku igare! Willy Gakunzi yakoze indirimbo yibutsa abantu ko bacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2021 16:27
0


Umuramyi Gakunzi M. Willy ubarizwa muri Canada, yavuze ku ndirimbo yatuye abakristo bose yitwa 'Amaraso' aherutse gushyira hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Ni indirimbo yamujemo ari gutwara igare, nuko ahita ayandika.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye 'Amaraso' y'iminota 12 n'amasegonda 51, yakunzwe n'abatari bacye dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi ijana mu minsi ibiri gusa imaze kuri Youtube, Willy Gakunzi yagize ati "Ubutumwa nyamukuru burimo ni ukwibutsa abantu agaciro k'amaraso ya Yesu nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga ko twanesheje umwanzi wacu kubera imbaraga z'amaraso ya Yesu. Iyi ndirimbo ivuga ku gaciro k'amaraso ya Yesu n'icyo yatugize cyo".

Yavuze ko yayanditse yisunze icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cy'Ibyahishuwe igice cya 5 aho Yohana yari ari mu iyerekwa akabona mu ijuru barimo kubazanya ngo ni inde wabasha kubumbura kiriya gitabo akamena n'ibimenyetso birimo. Yohana yabonye habuze n'umwe wemera kubikora ariko Malayika aramwegera amubwira ko Intare yo mu muryango wa Dawidi yemeye gucungura abo mu Isi".

Gakunze Willy yadutangarije ko iyi ndirimbo yayanditse ari ku igare, atangira kuririmba ati 'nkifite ubungingo nzahora nkuramya namamaze ibyo wankoreye. Avuga ko gucungwa kwahaye abari mu isi irangamuntu bari baratakaje yo kuba abana b'Imana, bacungurwa n'amaraso ya Yesu. Ikindi yavuze ko ni uko abari mu isi bagiriwe ubuntu kuko bacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi cyane. Ati "Imana byayitwaye ikiguzi gihenze, yanze kudutererana itanga umwana wayo kugira ngo apfe ku murasarba aduhe ubwo buzima bushya". 


Gakunzi M. Willy yavuze ko amaze igihe kinini yanditse iyi ndirimbo ariko Imana ishima ko ayisohora mu gihe abakristo bizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika - Izuka rya Yesu Kristo. Yabihuje n'uburyo asanzwe ari umubyeyi ufite abana, akaba akurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi, avuga ko n'Imana ari ko yita ku bana bayo. Yasabye aantu kuzirikana ko bacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi.

Yasoje avuga abantu atuye iyi ndirimbo, ati "Nyituye abakristo bose, abacunguwe, abazayumva ndetse n'abaramyi bose, bakora umurimo wo kuramya Imana, ni indirimbo numva yakongera kutwibutsa ibyo dukora, ni uko twacunguwe. Yashimiye abo bakoranye mu mushinga w'iyi ndirimbo barimo; Band yari iyobowe na Fabrice, ashimira Yves wari uyoboye abaririmbyi, anashimira Nicolas na Benjamin kuri Production (Audio) na Doux n'istinda rye bakoze amashusho.

Gakunzi M. Willy yashimiye abantu bose bamufashije muri iyi ndirimbo 'Amaraso'

REBA HANO INDIRIMBO 'AMARASO' YA GAKUNZI M. WILL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND