Kigali

Musanze FC yemerewe gutangira imyitozo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/04/2021 16:18
0

Ikipe ibarizwa mu Majyaruguru y'u Rwanda yemerewe gusubukura imyitozo nyuma yo gusurwa n'akanama ka FERWAFA.Musanze iri mu makipe aherutse gusaba akanama ka FERWAFA ko kabasura bakareba uko yiteguye gusubukura imyitozo iganisha ku isubukurwa rya Shampiyona y'icyiciro cya mbere.

Tariki 3 Mata ni bwo aka kanama kasuye iyi kipe ndetse kareba aho izaba, aho izakorera imyitozo, n'ibindi bisabwa ngo ikipe itangire imyitozo.

Kuri iki gicamunsi ni bwo iyi kipe iterwa inkunga n'akarere ka Musanze yahawe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo ariko bakabanza gupimisha abakinnyi bayo, munibuka ko Musanze yaje mu makipe ya mbere yakingije abakinnyi Covid-19.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Uwihoreye Jean Paul Team Manager wa Musanze FC, yadutangarije ko biteganyijwe ko kuri uyu wa 4 nta gihindutse aribwo abakinnyi bazasuzumwa Covid-19 ndetse nyuma bagatangira imyitozo.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND