RFL
Kigali

Bruce Melodie, Israel Mbonyi, Clarisse Karasira na Meddy ni bo bayoboye urutonde rwa Youtube mu 2021

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/04/2021 21:24
0


Ukoresheje uburyo bumenyerewe bwa Youtube chart ubasha kubona umunsi ku wundi ibyamamare biyoboye ibindi ku rukuta rwa Youtube, muri uyu mwaka ni ukuvuga ukwezi kwa Mutarama, Gashyantare na Werurwe, Bruce Melodie ni we wihariye isoko ry’u Rwanda ry’abakoresha urubuga rwa Youtube.



Mu Rwanda urubuga rwa Youtube ruri mu zitabiriwe gukoreshwa n’abarimo abahanzi b’ingeri zose hari n’abakora ishoramali ritandukanye n’imyidagaduro bamaze kurwigira umugambi bakarubyaza umusaruro barimo abanyamadini, abacuruzi basanzwe n’abandi.

Wifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru rya Youtube chart wabasha kumenya inkuta za Youtube zisurwa cyane aho uherereye. Bruce Melodie ni we uyoboye muri uyu mwaka wa 2021 agakurikirwa n’umuhanzi umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, Clarisse Karasira na Meddy bakaza babagwa mu ntege.

Ugendeye ku myanya y’inkuta zasuwe cyane uhereye none gusubiza inyuma muri Mutarama 2021 ku itariki nk'iyi isaha nk'iyi urasanga inkuta icumi ziyoboye izindi z’abanyarwanda mu gusurwa muri uyu mwaka wa 2021 zirimo:

10. The Ben

Umuhanzi w’icyamamare akaba mu nkingi za mwamba umuziki ushingiyeho kandi ukunzwe n’abatari bacye ukorera kuri ubu umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu 2021 yasuwe n'abagera ku bihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bitandatu (776K Views) ku rubuga rwa Youtube.

09. Marina Deborah


Umuririmbyikazi ufite ijwi ryihariye agakundwa mu bihangano akorana ubuhanga wakongeraho ubwiza n’imyambarire bikaba agahebuzo, kugeza ubu amaze muri uyu mwaka wa 2021 gusurwa n’abagera ibihumbi magana inani na cumi na bitanu (815k views).

08. Mico The Best

Umuhanzi wamamye mu njyana ya Afrobeat akora neza ku rwego rwo hejuru akagira umwihariko wo gukora ibihangano bikunzwe, akamenya no kwita amazina ibihangano bye mu buryo bukurura abatari bacye, amaze gusurwa ku rukuta rwe rwa youtube n’abagera ku bihumbi magana inani na cumi n’umunani (818k views)

07. King James

Umwe mu bahanzi baririmba injyana ituje agakora indirimbo zirimo utuntu dukurura abatari bacye ibizwi nk’imitoma ariko byagera kuri we ikaba ndengakamere uri no mu barambye mu muziki ugezweho kuko yatangiye gukora mu 2006, kuri ubu urukuta rwe rwa Youtube muri 2021 rumaze gusurwa n’abagera ku bihumbi magana cyenda (900k views)

06. Papi Clever

Kuramya no guhimbaza Imana ni byo by’ingenzi bigize ubuzima bwa buri munsi bwa Papi Clever n'umugore we Dorcas bakorana umurimo w’Imana binyuze mu kuririmba. Urukuta rw'uyu muhanzi rufite umwihariko wo kugira ibihangano byinshi muri uyu mwaka, bakaba bamaze gusurwa n’abatari bacye bashima indirimbo zabo, bagera kuri miliyoni imwe n'ibihumbi ijana na makumyabiri (1.12M Views)

05. The Mane Artist

The Mane ni inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z’abahanzi barimo Mbanda, Queen Cha, Marina n’abandi mu bihangano bakora bakabishyira ku rukuta rwa Youtube. Muri uyu mwaka bakaba bamaze gusurwa n’abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na mirongo ine (1.24M Views).

04. Meddy

Umuhanzi w'umuhanga witegura no kurushinga mu minsi ya vuba, Meddy, ni umwe mu bagabo bafite uruhare mu kuzamuka k'umuziki w’u Rwanda. Muri uno mwaka amaze gusurwa n’abagera kuri miliyoni imwe n’amagana acyenda (1.9M Views) kuri youtube.

03. Clarisse Karasira

Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukora injyana gakondo uherutse no guhabwa igihembo cy’umuhanzi uteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda mu bihangano, muri uyu mwaka amaze gusurwa n’abagera kuri miliyoni imwe namagana cyenda n’ibihumbi makumyabiri (1.92M Views).

02. Israel Mbonyi

Uw’Imana yatoranyije ikamusiga amavuta ngo azayogeze biciye mu ndirimbo akora zigakundwa n’abatari bacye bo mu madini yose mu Rwanda no hanze, Israel Mbonyi, amaze gusurwa n'abagera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi mirongo itanu ( 2.05M Views) muri uyu mwaka wa 2021.

01. Bruce Melodie

Umuhanzi ukomeje kuyobora umuziki by’umwihariko w’ikinyacumi gishya, usohora indirimbo nyinshi mu gihe gito kandi zigakundwa, Bruce Melodie, kuri ubu amaze gusurwa n’abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi mirongo inani bimushyira no ku mwanya wa mbere mu bayoboye isoko rusange ry’abahanzi nyarwanda basurwa cyane kuri Youtube mu Rwanda.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND