RFL
Kigali

Clarisse Karasira ati "Mbabajwe bikomeye n'iki gikorwa, ubwo se abana babo bazabwirwa ko baraye muri Stade ku munsi w’ubukwe bwabo"

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:6/04/2021 12:10
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira wiyeguriye injyana Gakondo, uri mu bahanzi bakunzwe bikomeye mu Rwanda, yababajwe cyane n'uburyo umugeni n'umukwe baraye muri Stade nyuma y'uko bafashwe barenze ku mabwiriza ya Covid-19. Mu Kiganiro na InyaRwanda.com, uyu muhanzikazi yatangaje byinshi ku kababaro yagize.



Abantu bagera kuri 57 barimo Umukwe n'Umugeni wari wambaye agatimba dore ko kuri uwo munsi ari bwo bari basezeranye imbere y'Imana, bafashwe na Polisi y'u Rwanda barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bajyanwa muri Stade ya Kicukiro bararayo ijoro ryose. Bafatiwe muri Hoteli yahise inafungwa yitwa Rainbow iherereye mu Kagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro. Nyuma yo kubona ibyabaye kuri aba bageni, Clarisse Karasira byamubabaje cyane.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Clarisse Karasira yagize ati: "Icya mbere ni ugusaba, ni ukugaragariza urwego rwa Police yacu dukunda kandi rwose twubaha, n’uburyo badukunda koko niba bishoboka, ibintu nka biriya byashaka uburyo byoroshywa, nta muntu ushyigikiye ko abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ariko nibura badufasha bakabahana ukundi ariko ntibaraze muri stade umuntu umeze kuriya, ariko ntabwo ari umuco wacu". 


Clarisse Karasira uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda yakomeje agira ati "Ibirori by’ubukwe nubwo muri iki gihe bitaba biri ibirori, abantu basigaye bajya no muri resitora bakiyakira, ni ikintu gikomeye mu buzima bw’umuntu twese twubaha hano mu Rwanda no mu muco wacu, ni byo birori umuntu abona mu buzima bwose uretse n’amabwiriza n’ibindi byose nta n'ubwo ari ngombwa kuyarengaho, nta muntu ubishyigikiye;

Ariko nibura turi abantu bagira umutima, bagira gutekereza, bagira imbamutima ntabwo abantu ari ibiti, ni ugushyira imbaraga nibura no mu guharanira ko ahandi hakwirakwirizwa Covid naho hakubakwiriza amabwiriza nk'urugero umuntu aribaza nk’ubukwe wenda abantu bemerewe kubutaha ari abantu 20 gusa nabwo mu rusengero kandi urwo rusengero mu gitondo abantu baba bari burusengeremo nibura ari abantu 100 urumva ibyo bintu?"

Ati "Ntabwo ndi kuvuguruza ibyo leta yacu yashyizeho ni byiza ariko abageni bashobora kumva ko ari ukubibasira hari abantu benshi bari bafite ubukwe bagiye babwimura ariko nyine ugasanga umugeni noneho kumufata ukamujyana muri stade uri umuntu utekereza ubundi unareba n’imitekerereze y’abaturage mbere y’ibindi.

Icya gatatu abageni baba bazagira abantu babakomokaho, bazagira abana, bazagira abuzukuruza, bafite inshuti, bafite imiryango ibaze uwo mwana w’umukobwa cyangwa uwo mwana w’umuhungu ukunda u Rwanda urukorera yihiringa noneho najya kuvuga inkuru ye ari kubwira abana be noneho yajya kubabwira ku munsi we w’amateka mu buzima bwe ibaze nawe ukuntu byagenze!

Icyo ni ikintu nyine gikomeye kibabaza imbamutima z’abanturage nta n'ubwo ari n’abageni gusa n'inshuti n’umuryango n’abandi ntekereza ko gishobora kugira isura itari nziza ku gihugu cyacu". Yunzemo ati "Ni igitekerezo cyanjye kandi nawe mbikubwire nk’umunyamakuru ni ikintu kindi ku mutima ku buryo cyenda no kundiza pe sinzi sinzi rwose".


Abageni baraye muri Stade nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirind Covid-19

Abajijwe impamvu yamenyeshyeje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Clarisse Karasira yagize ati "Perezida wacu ni umuyobozi mwiza twigiraho ibintu byinshi, uzumve ibiganiro bye byose, atwigisha ubumuntu, gutekereza cyane, gukorera mu nyungu z’abaturage, ubuyobozi bubereye abaturage, gukorana, indangagaciro no mu ndangagaciro za Kinyarwanda. Bino bintu birimo mu muco wacu tubivomamo, bino bintu nabyo birimo ariko arabitwigisha.

Ariko nkanjye nka Clarisse nshobora kugira gutya nkakora ikintu ngatsikamira abaturage bo mudugudu wanjye nirengagije nyine bya bindi mwumvana. Impamvu namushyizemo ni nko kongera kwibutsa inama z’umukuru w’igihugu wacu, z’umubyeyi wacu uburyo nyine atuyoboye n’uburyo nyine twakabaye twubahiriza nibura ibyo atubwira hakajyaho ibihano, yego rwose nta muntu wanga ibihano kubera ko mu iyubahirizategeko ahantu hose ibihano biba bikenewe kuko uba uyoboye abantu benshi cyane".


Karasira Clarisse yashavujwe n'uburyo abageni barajwe muri Stade barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ati "Ariko urebe ibyo bihano umunsi w’ubukwe numva ko hari ubundi buryo abageni bahanwa atari ugufata ngo ubashyire imbere ya rubanda bari kurira ngo bashyirwe imbere y’itangazamakuru bari kwisobanura bari kurira marira y’abageni. Sinzi ukuntu nabyita niba ari ubukunguzi simbizi rwose, sinzi no mu muco wacu wenda abantu bakuru bazatubwire, sinzi ukuntu nabikubwira".

"Njwe icyo ntekereza ni kimwe ndi umuturage umwe mu baturage miliyoni batuye mu Rwanda, buri muturage wese agira igitekerezo cye mu rwego rwo kubaka igihugu. Njye ni icyo gitekerezo cyanjye ntabwo nanze ibyo urwego rwacu rwa police rukora, rudukorera, ni rumwe mu nzego nkunda, nkunda imitamenwa, nkunda ingabo cyane n’abapolisi nyine barimo, ntabwo rero mbyanze ariko kuri iki kintu nyine cy’abageni rwose sinzi, ni umunsi ukomeye, ni ikintu gikomeye cyane hakabaye uburyo bahanwa ubundi buryo ariko atari ugufata umugeni ukamushyira mu maso ya rubanda".


Clarisse yamenyesheje Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Aha yahise anenga abanyamakuru bamwe bitewe n’ikiganiro aherutse kubona hari abageni bafashe noneho hari bamwe bari kubabaza nk'aho bisekeje kandi nabo ngo batanubahirije amabwiriza. Ati "Mu gihe hari abantu badatekereza ku buzima bw’undi muntu ku iterambere ry’undi muntu ntabwo umuntu azajya gutekereza iterambere rikaze afite cyangwa rirambye afite igikomere wenda".

"Nanakwibutse ko ntabwo kuriya kujya kwiyakira muri iriya hotel nta n'ubwo biba ari Ubuntu. N'abantu akenshi n’ubushobozi buba bwanavunnye kugira ngo barebe ko abana babo bakicarana bakubaka umuryango". Yasoje ashimangira ko abaturarwanda bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko yisabira nk’umuturage w’u Rwanda igihano kitari ugufata umugeni ukamushyira ku karubanda, ukamushyira mu banyamakuru n’amarira yose, arira yahogoye, ukamukamera yambaye agatimba, ukamuraza aho.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Clarisse Karasira yagize ati "Mbabajwe bikomeye n'iki gikorwa. Umuyobozi wacu w'icyerekezo Nyakubahwa Paul Kagame atwigisha kubaha ikiremwamuntu ndetse no kumva akababaro k'abandi kugira ngo duture mu Rwanda rwiza. Nyamara iki gikorwa ntabwo kirimo ubumuntu. Ubu ni ububabare bw'iteka ku bashakanye ndetse n’abazabakomokaho".

"Ibi ntabwo ari ukuvuga ko nshyigikiye ibyo bakoze, oya, ariko urebye ibibera mu masoko, aho bafatira imodoka rusange ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi wabona ko hari imbaraga zashyizwe aho zitagombaga gushyirwa. Nkunda igihugu cyanjye ariko ibi ntibyakabaye biba mu Rwanda".


Yongeyeho ati "Ibaze uko uyu muryango uzigisha abana bawo nyuma y'uru rwibutso babonye ku munsi w'ubukwe? Polisi y'u Rwanda, harimo nibura no kumva abandi, mukwiye gushyiraho amategeko ariko mukagira no kubaha n'ubumuntu".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko hari abantu batari kubahiriza amabwiriza ya Covid19, muri abo rero ibigaragara ni uko abantu bakora ubukwe bakomeje kugenda babirengaho. Yavuze ko abari kuri stade ya Kicukiro bafashwe ari 57 bakaba barashatse gukorera ubukwe muri hotel yaje gufunga kubera gukora ibijyanye no kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19.

Nyiri iyo hoteli abonye ko ifunze, yahise ajyana abageni iwe mu rugo, Polisi y'u Rwanda ibimenye ibasangayo mu rugo irabafata. Yavuze ko nyirayo yafashwe arakurikirwanwa abandi bo bacibwa amande, banipimisha icyorezo cya Covid-19 biyishyurire. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yabwiye abantu ko icyo atari cyo kiguzi cyo kutirinda ahubwo abantu bagakwiye kwirinda icyorezo.



Abantu barimo n'abagemi baraye muri Stade nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KARASIRA CLARISSE


REBA HANO INDIRIMBO 'GIRA NEZA' YA KARASIRA CLARISSE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND