RFL
Kigali

Muraho mwese! Ndiyishe, nishe n’umuryango wanjye: Urwandiko rw’umusore w’imyaka 19 wishe umuryango we agahita yiyahura

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/04/2021 12:26
0


Muri Leta ya Texas mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu bagera kuri batandatu bo mu muryango umwe basanzwe bapfuye nyuma y'uko abavandimwe babiri bafashe umwanzuro wo kwiyicira ababyeyi, bashiki babo na nyirakuru bagahita biyahura.



Umusore w’imyaka 19 witwa Farhan Towhid na mukuru we w’imyaka 21 Tanvir bakoze igikorwa cy’ubwiyahuzi cyambuye ubuzima umuryango wabo wose. Ni ibintu byabereye muri Amerika aho abagera kuri batandatu bahasize ubuzima. Nk'uko byemejwe na Polisi ntabwo ari gikorwa cyapanzwe mu gihe gito kuko hagaragaye inyandiko zigera kuri esheshatu zerekana uko iki gikorwa cyapanzwe na Farhan. Ni inyandiko zirimo amagambo agira ati "Muraho yemwe! Ndiyishe, nishe n'umuryango wanjye".


Iki gikorwa cy’ubwicanyi cyamenyekanye mu rucyerera rw'ejo hashize nyuma y'uko abaturanyi b'uyu muryango batabaje polisi yo mu gace ka Allen muri Leta ya Texas. Uyu muryango ukaba wari uw'abimukira bakomoka mu gihugu cya munani mu bituwe cyane cyo mu Majyepfo y’umugabane wa Aziya cya Bangaladeshi.


Ibumuso Farhan wivuganye umuryango ni we wateguye ubwiyahuzi bwivuganye umuryango we wose

Amakuru avuga ko iki gikorwa kigayitse cyakozwe n’abavandimwe uko ari babiri Towhid na Tanvir. Umupolisi wo mu gace ka Allen Jon Felty yagize ati ”Uko bigaragara abavandimwe babiri bateguye igikorwa cyo kwiyahura birangira biyemeje no kujyana n’umuryango wose.” 

Aba basore babanaga n’uburwayi bw’ihungabana, umwe muri bo w’imyaka 21 akaba yarabashije kwemererwa gutunga imbunda zigera kuri ebyiri nyuma yo gutsinda isuzuma ryakozwe n'abazimugurishije ryerekana ko nta bibazo byo mu mutwe abana nabyo nk'uko bigaragara mu nyandiko za Farhan zagaragaye kuri google.


Ubu bwiyahuzi bukaba bwatwaye ubuzima bw'abarimo impanga ebyiri za bashiki b'aba biyahuzi, ababyeyi babo ari bo Iren na Towhidul Islam na nyirakuru w’imyaka 77 witwaga Altafan Nessa wari waje kubasura wateganyaga gusubirayo mu kwezi kwa Gicurasi.


Ababyeyi b'aba bana mu ifoto yo mu mwaka wa 2016


Aho bari batuye mu gace Allen muri Leta ya Texas








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND