RFL
Kigali

Ernest izina ry’umuhungu w’impirimbanyi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/04/2021 9:20
1


Menya amavu n'amavuko y'izina Ernest ryahawe abasore benshi.



Ernest ni izina rihabwa umwana w’umuhungu. Iri zina rikomoka ku ijambo ry’Ikidage eornost bisobanura 'gushakisha'.

Bimwe mu biranga Ernest

Ernest iyo ukimubona uba ubona ari umuntu wikunda nyamara siko biba bimeze kuko ni umuntu witangira abandi kandi abantu akunda ashobora kubakorera buri kimwe gishoboka.

Usanga mu nshuti ze aganza ariko akarangwa no kumvikana n’abandi. Akunda gukora ibijyanye n’ubugeni kandi usanga ari wa muntu udacika intege ko n’inzitizi ahura nazo zimutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Ibyamamare byitwa Ernest

Hari bamwe mu bantu babayeho b’ibyamamare bagiye bitwa ba Ernest nk’umuhungu w’umwami w’u Bwongereza George III, icyo gikomangoma cyikaba cyaritwaga Ernest-Augustus.

Ibindi byamamare byiswe iri zina ni umuhanzi Ernest Pignon, ndetse n’umuhanga mu butabire Ernest Solvay. Undi wamenyekanye cyane ni Ernest Hemingway Umunyamerika wamenyekanye mu kwandika ibitabo.

Src:www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimirimana Ereneste1 month ago
    Murakoze kunsonanurira





Inyarwanda BACKGROUND