RFL
Kigali

Walk to Remember ntizaba, kwibuka bizaba hirindwa Covid-19: Dr Bizimana wa CNLG yavuze ibiteganyijwe mu #Kwibuka27

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/04/2021 20:55
1


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.



Dr Bizimana yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 05 Mata 2021, aho yavuze ko kwibuka bizaba ariko bidakuyeho kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bizatangira ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021, bisozwe tariki 14 Mata 2021.

Tariki 07 Mata 2021, hazaba igikorwa cyo gutangiza icyunamo no kwibuka muri rusange kizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Abaturage bazakurikira iki gikorwa bari iwabo mu ngo binyuze kuri Televiziyo no kuri Radio.

Dr Bizimana avuga ko ibi bisobanuye ko nta bikorwa byo gutangiza kwibuka 27 bizabera mu turere no mu Ntara. Ati “Bazakurikira ibiriho bibera i Kigali.”

Ibikorwa byo gutangiza icyunamo bizabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bizatangira guhera saa tatu za mu gitondo, birangwe no gushyira indabo ahashyinguye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyuma hakurikireho igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere.

Umwaka ushize ibikorwa byo Kwibuka byabaye Abanyarwanda bari muri Gahunda ya Guma mu Rugo. Dr Bizimana avuga ko muri uyu mwaka, hazaba igikorwa gikomeza gitangiza kwibuka kizabera muri Kigali Arena.

Iki gikorwa kizitabirwa n’abantu batandukanye bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda. Barimo abahagarariye inzego z'ibanze, abikorera, abayobozi, abahagarariye abanyamadini, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye abacitse ku icumu n’abandi.

Iki gikorwa kizabera muri Kigali Arena kizarangwa n’indirimbo, ibiganiro, ubuhamya n’ubutumwa Nyamukuru bw’umunsi bugenewe Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’amahanga yose.

Dr Bizimana yatangaje ko uretse abazaba bari muri Kigali Arena abandi bazabikurikira mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yavuze ko muri uyu mwaka nta rugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) n’umugoroba w’ikiriyo uzabaho. Ati “Hari hamenyerewe ko mu bihe bisanzwe hari urugendo rwo kwibuka rwajyaga rukorwa, rugakorerwa i Kigali ariko mu turere hamwe na hamwe barukoraga, ndetse n’umugoroba w’ikiriyo. Ibyo bikorwa byombi ntabihari.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu #Kwibuka27 ibiganiro bizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga cyane cyane ibigenewe urubyiruko. Avuga ko hazagenda hamenyekana imbuga zo kubirebaho.

Tariki 13 Mata 2021, hazaba igikorwa cyo gusoza icyunamo. Dr Bizimana avuga ko nta gikorwa kihariye kizabera kuri za sitade, ahubwo hazaba ikiganiro kijyanye na politiki gishingiye ku mateka ya politiki na politiki y’imiyoborere myiza kizatambuka kuri Radio na Televiziyo.

Dr Bizimana yavuze ko gushyingura imibiri yabonetse y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yavuze ko imiryango ifite ababo bishwe izajya igena abayihagararira mu gikorwa cyo gushyingura, bashingiye ku mibare yatanzwe y’abatagomba kurenga kugira ngo hubarizwe kwirinda Covid-19.

Uyu muyobozi anavuga ko abantu bashaka gushyira indabo ku mva babyemerewe ariko ‘bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo’. Ariko kandi bashishikarizwa kwipimisha Covid-19 mbere y’uko bakora iki gikorwa.

Dr Bizimana yavuze ko ibiganiro bisanzwe bibera mu bigo bitandukanye bizaba ariko hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko bisanzwe bigenda. Yavuze ko ibi bireba ibigo, za Minisiteri n’abandi.

Uyu muyobozi yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari ikintu Abanyarwanda bakwiye guhora bashyiramo imbaraga. Avuga ko bidakwiye ko biharirwa inzego zibishinzwe, abacitse ku icumu n’abandi.

Yavuze ko kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano za buri munyarwanda nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga rya Repebulika y’u Rwanda ryo mu 2013 ryavuguruwe mu 2015.

Dr Bizimana avuga ko amateka u Rwanda rwanyuzemo buri wese akwiye kuyaha agaciro ‘kubera ko yabaye’. Asaba buri wese kwirinda kuyagoreka, ahubwo akayakuramo amasomo mu rwego rwo kubaka ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Ati “Ni ngombwa y’uko ukuri kw’amateka kuvugwa kukazirikanwa. Twita ko hari abishwe bazira uko bavutse, uko baremwe. Ibyo biduhe isomo ryo kubaha ubuzima bwa buri wese.”

Dr Bizimana yavuze ko Tariki ya 7 Mata 2021, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, hazabera umuhango wo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hanacanwe urumuri rw'icyizere








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntakirutimanamoise94@gmail.com3 years ago
    Twibuke inzirakarengane zahowe uko zaremwe kandi tuzahora tubibuka iteka gusa twibuke twiyubaka kandi duharanire kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside





Inyarwanda BACKGROUND