Biravugwa ko bishoboka ko umubano wa Davido n’umukunzi we Chioma Avril Rowland wajemo agatotsi, ibi bije nyuma y’uko Chioma asibye amafoto yose ari kumwe n’uyu muhanzi ku rukuta rwe rwa Instagram.
Chioma yasibye aya mafoto ari kumwe n’uyu muhanzi
babyaranye, nyuma y’iminsi ishize kuri murindasi hacicikana amafoto y’uyu
muhanzi yishimanye n’umunyamideli w’umunyamerikazi Mya Yafai w’imyaka 22 y’amavuko.
Nk'uko bigaragara ku rukuta rw’uyu mugore, ifoto isigayeho
ya Davido ni ifoto ya Alubumu (Album Cover) “A Better Time” y’uyu muhanzi
igaragaraho ifoto y’umuhungu wabo bombi bise Ifeanyi Adeleke. Amakuru atangazwa
na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Nijeriya avuga ko bishoboka ko umubano waba
bombi waba utameze neza muri iyi minsi.
Umubano wa Davido n'umukunzi we biravugwa ko wajemo agatotsi
Chioma n'umuhungu we Ifeanyi Adeleke
Agatotsi mu mubano waba bombi kaje ubwo muri Gashyantare
2021, ubwo Davido yagaragaraga afatanye agatoki ku kandi n’uyu munyamideli
Yafai bishimanye mu birwa bya Karayibe, nyuma biza gukurikirwa n’amafoto
yacicikanye kuri murandasi agaragaza uyu Davido n’uyu mukobwa basomana.
Davido na Chioma umubano wabo watangiye mu mwaka 2017 nyuma mu mwaka 2019 uyu muhanzi yaje kwambita impeta umukunzi we amusaba ko yamubera umugore ndetse baza no kunguka imfura yabo y’umuhungu bise Ifeanyi Adeleke.
Src: Pulse.ng & AbaCityBlog
TANGA IGITECYEREZO