RFL
Kigali

Chioma umukunzi wa Davido yamaze gusiba amafoto yose kuri Instagram ari kumwe n’uyu muhanzi

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:5/04/2021 16:24
0


Biravugwa ko bishoboka ko umubano wa Davido n’umukunzi we Chioma Avril Rowland wajemo agatotsi, ibi bije nyuma y’uko Chioma asibye amafoto yose ari kumwe n’uyu muhanzi ku rukuta rwe rwa Instagram.



Chioma yasibye aya mafoto ari kumwe n’uyu muhanzi babyaranye, nyuma y’iminsi ishize kuri murindasi hacicikana amafoto y’uyu muhanzi yishimanye n’umunyamideli w’umunyamerikazi Mya Yafai w’imyaka 22 y’amavuko.

Nk'uko bigaragara ku rukuta rw’uyu mugore, ifoto isigayeho ya Davido ni ifoto ya Alubumu (Album Cover) “A Better Time” y’uyu muhanzi igaragaraho ifoto y’umuhungu wabo bombi bise Ifeanyi Adeleke. Amakuru atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Nijeriya avuga ko bishoboka ko umubano waba bombi waba utameze neza muri iyi minsi.

Chioma & Davido

Umubano wa Davido n'umukunzi we biravugwa ko wajemo agatotsi

Chioma & Son

Chioma n'umuhungu we Ifeanyi Adeleke

Agatotsi mu mubano waba bombi kaje ubwo muri Gashyantare 2021, ubwo Davido yagaragaraga afatanye agatoki ku kandi n’uyu munyamideli Yafai bishimanye mu birwa bya Karayibe, nyuma biza gukurikirwa n’amafoto yacicikanye kuri murandasi agaragaza uyu Davido n’uyu mukobwa basomana.

Davido na Chioma umubano wabo watangiye mu mwaka 2017 nyuma mu mwaka 2019 uyu muhanzi yaje kwambita impeta umukunzi we amusaba ko yamubera umugore ndetse baza no kunguka imfura yabo y’umuhungu bise Ifeanyi Adeleke. 

Src: Pulse.ng & AbaCityBlog






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND