Umuraperi Earl Simmons uzwi nka DMX n’izina ry’ubuhanzi kuwa gatanu w’icyumweru dusoje yajyanywe mu bitaro byo mu gace ka White Plains, mu mugi wa New York nyuma yo guhura n’ikibazo cy’umutima nyuma yo kunegekazwa n’ibiyobyabwenge.
Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko amakuru yatangajwe n’umunyamategeko we Murray Richman yavugaga ko ubwo yajyanwaga mu bitaro biri mu mugi wa New York mu ijoro ryo kuwa gatanu yari arembye bikomeye nyuma yo guhura n’ikibazo cy’umutima.
Bwana Murray yongeye gutangariza itangazamakuru ko uyu muraperi magingo aya yavanwe ku byuma bifasha umurwayi guhumeka ndetse ko ari kubasha guhumeka ku giti cye.
Nyuma yo kujyanwa mu bitaro, umugore wa mbere w’uyu muraperi ndetse n’abana be 15 bose bahise baza mu bitaro aho arwariye kumuba hafi. Si umuryango we waje kumuba hafi dore ko n’abakunzi be bahise baza hafi y’ibi bitaro arwariyemo mu rwego rwo kumwereka ko bamuri hafi mu burwayi bwe.
Abakunzi be bateraniye hanze y'ibitaro mu rwego rwo kumwereka ko barikumwe mu burwayi bwe
DMX yari amaze imyaka itari micye avugwaho gukoresha ibiyobyabwenge ku rugero rwo hejuru, dore ko yajyiye ajyanwa mu bigo bifasha ababaye imbata yo gukoresha ibiyobyabwenge mu rwego rwo kubafasha ngo babicikeho.
DMX yavuzweho kuba imbata yo gukoresha ibiyobyabwenge
Mu mwaka 2019 uyu mugabo yarekuwe muri gereza nyuma yo kurangiza igifungo cy’amezi agera kuri cumi n’abiri kubw’ibyaha bitandukanye bijyanye no kutishyura imisoro.
Nyuma yo kujyanwa mu bitaro abaraperi batandukanye barimo nka Rick Ross, T.I., Missy Elliot, Ja Rule, Eminem n'abandi benshi batandukanye mu butumwa batanze bagaragaje ko bari kumwe nawe n'umuryango we muri rusange.Src: Complex & Sky News
TANGA IGITECYEREZO