RFL
Kigali

Taliki 4 Mata: William Henry Harrison wayoboye Amerika iminsi 31 gusa nibwo yitabye Imana - Menya ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:4/04/2021 9:12
0


Taliki 4 Mata ni umunsi wa 94 mu minsi igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 271 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.



Mu 1721: Sir Robert Walpole yabaye Minisitiri w’intebe wa mbere w’u Bwongereza.

Mu 1814: Napoléon Bonaparte yatanze intebe y’ubwami ayiha umuhungu we Napoleon II (Napoléon François Joseph Charles Bonaparte) ndetse ahita umugira umwami w’abami w’u Bufaransa.

Napoleon II

Napoleon II

Mu 1818: Inteko nshinga mategeko ya leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yemeje ibendera rya leta zunze ubumwe za Amerika ryari rigizwe n’imirongo 13 y’umweru n’umutuku (igaragaza koloni 13 zabonye ubwigenge ku Bwongereza), ndetse n’inyenyeri 20 zahagarariraga leta makumyabiri muri icyo gihe ariko magingo aya zigera kuri 50.

Mu 1841: William Henry Harrison, Perezida wa 9 wa leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yitabye Imana azize indwara yo mu myanya y’ubuhumekero nyuma yo kumara iminsi 31 gusa ari perezida, bityo ahita ajya mu mateka nka Perezida wa mbere witabye Imana ari ku butegetsi ndetse anayoboye Amerika mu gihe gito. Perezida William yahise asimburwa na visi Perezida we Bwana John Tyler.


William Henry Harrison Perezida wa 9 wa leta zunze ubumwe za Amerika

Mu 1939: Faisal II nibwo yabaye umwami wa Iraki.

Mu 1964: Itsinda rya muzika rya The Beatles ryagize indirimbo 5 (Top 5) zose ku rutonde rwa Billboard Hot 100 mu njyana ya Pop.

Mu 1968: Martin Luther King Jr. nibwo yitabye Imana yishwe n’uwitwa James Earl Ray muri Motel yo mu mujyi wa Memphis muri leta ya Tennessee. Uyu mugabo James wahamwe n’icyaha cyo kwica Martin Luther King Jr. yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 99 muri gereza, gusa nyuma yaho yaje kwitaba Imana amaze imyaka 29 muri gereza, ku myaka imyaka 70 y’amavuko.

Mu 1973: Kompanyi ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ya Microsoft nibwo yashinzwe n’abagabo babiri aribo Bill Gates na Paul Allen mu mugi wa Albuquerque, muri leta ya New Mexico.


Bill Gates na Paul Allen bashinze Microsoft

Mu 2009: Abantu barenga 70 bitabye Imana ubwo inyubako yo mu mugi wa Thane mu Buhinde yagwaga.

Mu 2019: Muherwe Jeff Bezos nyiri kompani ikora ubucuruzi bwo kuri murandasi ya Amazon hamwe n’uwahoze ari umugore we Mackenzie Bezos bakoze amateka ubwo bakoraga gatanya yatwaye agera kuri Miliyoni $35. 

Ibyamamare byavutse kuwa 4 Mata

Mu 1964: Branco, umukinnyi ndetse n’umutoza w’umupira w’amaguru w’umunya-Brazil nibwo yavutse.

Mu 1965: Robert Downey Jr., umukinnyi, utunganya ndetse n’umwanditsi wa sinema nibwo yavutse, akaba yaramenyekanye cyane muri filime zitandukanye nka Iron Man, Sherlock Holmes: A Game of Shadows, Avengers n’izindi nyinshi zitandukanye.


Robert Dawyne Jr. umukinnyi wa sinema 

Mu 1975:  Delphine Arnault, umugore w’umushabitsi w’umufaransa akaba ari Visi Perezida wa LVMH Group akaba ariyo ifite uruganda rwa Louis Vuitton rukora ibijyanye n’imyambaro n’ibikoresho bitandukanye.

Mu 1976: Emerson Ferreira da Rosa, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Brazil nibwo yavutse.

Mu 1987: Sam Khedira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.


Sam Khedira umukinnyi w'umupira w'amaguru

Mu 1996: Austin Mahone, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo  w’umunyamerika nibwo yavutse.  

 

Src: On This Day & Famous Birthdays






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND