RFL
Kigali

Chioma yagize icyo avuga ku bimaze iminsi bivugwa ku mugabo we Davido

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/04/2021 11:47
0


Umunyanijeriyakazi w’icyamamare akaba n’umugore ku buryo buzwi wa Davido banafitanye n’umwana, Chioma yagize ibyo atangaza ku bimaze iminsi bivugwa ko Davido yaba yariboneye undi mugore.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ubutumwa bugera kuri bubiri agaruka ku byo yibuka mu buzima bwe no kuba wareka kwiruka ku bigusiga n'ubwo bwose ateruye ngo avuge neza ko ari kuvuga ku mugabo wamwambitse impeta bafitanye n’umwana. Davido yagize ati ”Kureka umuntu akagenda ntibivuze ko uba utamwitayeho ahubwo ni igisobanuro cyo kumenya neza ko uwo ufite kwitaho ari wowe ubwawe.”

Akomeza agira ati ”Ibyo biba kuri buri umwe umaze gukura kuko umenya uwo uriwe n'icyo ushaka ukanamenya neza ko abo wamenye mu gihe kirekire burya batabona ibintu kimwe nawe, icyo usigaranye kikaba urwibutso rudashira rw’ibihe mwagiranye maze ugakomeza ubuzima.”

Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye Davido avugwa mu rukundo n’umunyamidelikazi Mya Yafai kubera amafoto amaze iminsi acicikana yereka uyu mukobwa w’imyaka 22 na Davido ahantu hanyuranye banacishamo bagasomana Chioma na Davido bakaba barimaze imyaka irenga itanu bakundana








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND