RFL
Kigali

Flavien izina ry’umuhungu uyoborwa n’urukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/04/2021 12:02
0


Menya aho izina Flavien ryavuye n'ibiranga abaryitwa. Flavien ni izina rikomoka mu Kilatini risobanura umuntu ufite umusatsi w’umuhondo, mu Kiromani bandikaga Flavianus, mu Cyongereza ni Flavian naho mu Gitaliyani ni Flaviano.



Ni izina rihabwa umwana w’umuhungu kuri ubu ntirigiharawe cyane nko mu kinyejana cya 20.

Bimwe mu biranga Flavien

Flavien akunda gukora ibikorwa by’ubugiraneza, ibye byose bishingiye mu kutikunda.
Ni umunyamahoro,usana imitima y’abandi iyo bababaye.

Akunda ibintu bikozwe neza, gukora ibintu by’ubugeni bimubamo kandi ni umuntu udakunda iby’ubuntu aba yumva yabona umusaruro w’ibyo yavunikiye.

Nubwo agera ku bintu bikomeye, Flavien aba yifuza guterwa umwete kugira ngo abashe gukora n’ibisumbyeho.

Flavien ni umuhungu uzi gukunda haba umuryango we cyangwa inshuti ze, iyo ari mu rukundo aritanga rwose kandi ntagahararo agira.

Akunda gusetsa aba yumva abantu bari kumwe nawe baba bishimye kandi ariwe biturutseho.

Kugira ngo ahore ashimisha abo bari kumwe,akoresha intwaro yo gusetsa, ubugwaneza n’utundi tuntu twose twatuma bamwishimira.

Ni umuntu ufata inshingano haba mu muryango cyangwa mu kazi kandi akazikora neza.

Src: www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND