Taliki 3 Mata ni umunsi wa 93 mu minsi igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 272 ngo umwaka ugere ku musozo.
Mu 1922: Joseph Stalin yabaye uwa mbere wabaye umunyamabanga
mukuru w’ishyaka ry’aba-communist mu cyahoze ari leta y’abasoviyeti.
Mu 1960: Umuhanzi w’icyamamare muri leta zunze ubumwe
za Amerika, Elvis Presley nibwo yakoze indirimbo 3 yise ‘It’s Now Or Never’,
‘Fever’ na ‘Are you Lonesome Tonight’ mu nzu itunganya umuziki yo mu
mugi wa Nashville muri leta ya Tennessee. Uyu muhanzi yaje kwitaba Imana muri
Kanama 1977 azize indwara y’umutima.
Mu 1968: Martin Luther King Jr. yatanze imbwirwaruhamwe
yiswe “I’ve been to the Mountaintop” ahazwi nka Mason Temple, mu mugi wa
Memphis muri leta ya Tennessee muri leta zunze ubumwe za Amerika. Iyi mbwirwaruhamwe
yamenyekanye cyane nk’imbwirwaruhamwe yanyuma yavuzwe n’uyu mugabo kuko yaje
kwicwa ku munsi wakurikiyeho.
Mu 1973: Martin Cooper washize uruganda rwa Motorola yabaye
umuntu wa mbere mu mateka wahamagaye akoresheje telefoni ngendanwa ubwo yahamagaraga
uwitwa Joel S. Engel wari muri leta ya New Jersey we ari mu mugi wa New York.
Mu 1981: Hamuritswe bwa mbere mudasobwa ishobora
kwimurwa mu buryo byoroshye yiswe “Osborne 1” mu mugi wa San Francisco muri
leta ya Northern Carolina muri leta zunze ubumwe za Amerika, ikaba yarapimaga
ibiro 10.7kg ikagura $1,795.
Mu 2004: Ibyihebe by’iyitiriraga idini ya Islam byari
baturikije gariyamoshi muri Esipanye mu mugi wa Madrid bafashwe na polisi yo
muri iki gihugu ariko bihita byirasa.
Mu 2008: Umuhanzikazi Mariah Carey yakuyeho agahigo kari
gafitwe na Elvis Presley ubwo yuzuzaga indirimbo 18 zaje ku mwanya wa mbere mu
zikunzwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yaciye aka gahigo ubwo indirimbo ye
yise ‘Touch My Body’ yazaga ku mwanya wa mbere bityo ahita atambuka kuri uyu
muhanzi wari ufite indirimbo 17 zaje ku mwanya wa mbere.
Mu 2010: Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga
rwa Apple rwasohoye mudasobwa ya mbere yo mu bwoko bwa tablet yiswe iPad.
Mu 2013: Abantu barenga 50 bapfuye nyuma y’imyuzure
yatewe n’imvura nyinshi yaguye La Plata mu mugi wa Buenos Aires muri Argentina.
Mu 2016: Inyandiko zigera kuri miliyoni 11 ziswe Panama
Papers zagaragazaga uburyo ikigo cyo muri Panama (Mossack Fonseca) cyafashaga
akakiriya bacyo guhishira amafaranga yaturutse mu buryo butemewe n’amategeko
harimo nko guhunga ibihano ndetse n’imisoro zagiye ahagaragara.
Mu 2017: Mu mugi wa St Petersburg mu Burusiya
haturikiye bombe yica abantu 14 n’abandi benshi barakomereka.
Mu 2018: Ku cyicaro gikuru cy’urubuga rwa YouTube mu
mugi wa San Bruno muri leta ya Califorinia habereye iraswa rikozwe n’uwitwa Nasim
Najafi Aghdam w’imyaka 38 y’amavuko warashe agakomeretsa abantu 3.
Ibyamamare byavutse kuwa 3 Mata
Mu 1961: Eddie Murphy umukinnyi, umunyarwenya n’umuyobozi
wa filime ukomeye cyane muri leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse. Uyu
mugabo akaba yarakinnye muri filime yiswe Coming 2 America yakunzwe cyane.
Mu 1963: Marco Ballotta umukinnyi ndetse n’umutoza w’umupira
w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.
Mu 1973: Adam Scott umukinnyi wa sinema w’umunyamerika
nibwo yavutse.
Mu 1986: Amanda Bynes umukinnyikazi wa sinema w’umunyamerika
nibwo yavutse.
Mu 1993: Pape Moussa Konaté umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Senegale nibwo yavutse
Mu 1997: Gabriel Jesus umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Brazil
nibwo yavutse.
Mu 1999: Paris Jackson umukinnyikazi wa sinema,
umunyamideli ndetse n’umuririmbyi w’umunyamerika nibwo yavutse.
Src: Onthisday & Famous Birthdays
TANGA IGITECYEREZO