RFL
Kigali

Mukobwa cungira hafi umukunzi wawe niba arangwa n’ibi bimenyetso kuko yakwifuzwa na buri wese

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/04/2021 11:38
1


Burya buri mukobwa agira ibyo yifuza yagenderaho mu gihe ahitamo akifuza ko yaba hari ibintu runaka aba yujuje kugira ngo abashe kumwiyumvamo ndetse anamukunde cyane, uri umukobwa ukaba ufite umukunzi wujuje ibi bintu, cungira hafi umukunzi wawe kuko ntawe utakwifuza kumugira nk’umukunzi we.



Bakobwa, niba umukunzi wawe byibura afite kimwe ibi bintu byiza cyane umwiteho, cungira hafi umukunzi wawe atazagucika.

1.Umukunzi udafite imitsi y’umurengera ku mubiri.

Niba ufite umukunzi w’ibiro biringaniye ku buryo abijyanisha n’uburebure bwe ukabona araberewe ni gihamya ko yita ku mubiri we. Niba uri umukobwa wiyitaho ukunda kwigira gukora Gym ntabwo ukeneye umugabo utabikora nkawe, ukeneye umugabo mupanga neza gahunda mukazihuriraho atagombye kubanza kukubaza byinshi.

2. Niba atunze imodoka

Sibyo cyane kwirirwa utonze umurongo ku cyapa utegereje ko bisi iza ngo ubashe kujya aho ushaka, ntabwo ari byiza kubaho utagira imodoka kandi muri iki kinyejana buri wese muri Kigali asigaye ayitunze? Abatazitunze nabo usanga babifite mu ntekerezo zabo, Ukeneye umugabo rero uyifite. Ntabwo kuba ufite umugabo warangije kaminuza bikugira umusirimu ahubwo ukeneye n’umukunzi ufite n’akarusho k’imodoka.

3. Umugabo ufite akazi.

Nuramuka wifuje umugabo ufite urufito rw’amafaranga ntuzigaye ahubwo uzamenye ko uri umuntu uzi guhitamo neza, nubwo burya urugo atari ibintu ariko n’urugo rutarimo amafaranga ntakibasha gukorwa na gito, niba warabonye umukunzi nk'uyu mbere y’abandi ni kuki utamwitaho? Umugabo ufite amafaranga ni igisobanuro cy’uko ashobora kukwitaho ndetse nawe akiyitaho

4. Niba umukunzi wawe umwiyumvamo.

Ntabwo uzabona umukunzi utagira icyasha na kimwe, uzarinda wipfira ukiri ingaragu niba utegereje umugabo utagira inenge n'imwe uzarebe uwo wiyumvamo cyane mukomezanye urugendo rw’urukundo, mbese uwo ubwenge bwawe bukwereka ko ariwe mwiza kurusha abo uzi kuko uburanga atari cyo kintu wagenderaho cyonyine uhitamo umukunzi.

Src:www.lifehack.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusabe2 years ago
    yewe yanagucikabyo





Inyarwanda BACKGROUND