RFL
Kigali

Umusuye ahagarara muri Salo! Umuhanzikazi uzwi mu kwiyambika ubusa yatangaje impamvu atagira intebe mu nzu ye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/04/2021 9:57
0


Hari abantu benshi usanga batagira intebe mu nzu zabo, ni byo kuko hari abahitamo kwicara ku mikeka cyangwa amatapi kandi bikagaragara neza cyane. Umuhanzikazi yatangaje impamvu atagura intebe zo kwicaraho mu nzu ye.



Ni umuhanzikazi witwa Zodwa Wabantu uzwi cyane muri Afurika y’Epfo, wanditse izina bitewe no kujya ku rubyiniro yambara imyenda iba itangaje aho iba yerekana imyanya ye y’ibanga yewe n’akenda k’imbere usanga rimwe na rimwe atakambara. Zodwa Wabantu yatangaje icyemezo cyihishe inyuma yo kutagira intebe mu nzu ye, aho avuga ko nta muntu akeneye mu nzu ye.

Ugerageje gusura uyu muhanzikazi arahagarara kuko ngo ntaba yifuza umuntu wicara ngo babe bamarana akanya kanini. Zodwa yagize ati: "Mwa bantu mwe rero hari byinshi ndimo kwitaho, noneho ndatekereza ko nta ntebe ngira. Uzi impamvu ntagura intebe, ntabwo wakiriwe mu rugo rwanjye. Ntuzansura ugamije kuhatinda, kubera iki ukeneye kwicara?".


Mu bitaramo byinshi akora akunze kugaragara atambaye akenda k'imbere

Uyu muhanzikazi ukunze guta ikuzo ku myambarire, yagize ati: "Nzi ko abantu banzi ku mubiri wanjye n'imbyino zanjye, erega ni byo nkora kugira ngo mbeho”.


Zodwa Wabantu avuga ko nta mpamvu yo kugura intebe zo mu nzu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND