RFL
Kigali

Minnaert watoje Rayon Sports mu bahataniye umwanya w’ubuyobozi muri FERWAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/04/2021 11:08
0


Umubiligi, Ivan Jacky Minnaert watoje Rayon Sports mu 2015 akanayiharurira inzira yayigejeje muri ¼ cya CAF Confederations Cup, ari mu bakandida bahataniye umwanya w’umuyobozi wa tekinike mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.



Mu bakandida batatu bahataniye uyu mwanya bamaze kumenyekana, barimo na Minnaert wifuza gusimbura Habimana Hussein wakemanzwe ku musaruro we bituma atongererwa amasezerano.

Hashize amezi icyenda FERWAFA nta muyobozi wa tekinike ifite, nyuma yuko Hussein asoje amasezerano muri Kamena 2020, ntiyongererwe andi ahubwo hashyirwaho gahunda yo gushaka umusimbura.

Mu bakandida batatu bahatanira uyu mwanya barimo Umubiligi Ivan Minnaert watoje Rayon Sports na Mukura VS zo mu Rwanda, AFC Leopards yo muri Kenya, Djoliba AC yo muri Mali n’andi atandukanye, ahanganye kandi n’umutoza Seninga Innocent utoza Musanze FC, akaba yaranatoje amakipe arimo Kiyovu Sports, Police Fc, Bugesera Fc na Etincelles. Harimo kandi Hitimana Thierry watoje ikipe ya Rayon Sports na Namungo yo muri Tanzania.

FERWAFA yatangaje ko yamaze kwakira dosiye z’abantu 27 bamaze gutanga kandidatire kuri uyu mwanya, harimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Minnaert wifuza umwanya mu buyobozi bwa FERWAFA yatoje Rayon Sports mu bihe bibiri bitandukanye

Seninga Innocent utoza Musanze FC arifuza kuba umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA

Hitimana Thierry watoje Rayon Sports mu bahataniye uyu mwanya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND