RFL
Kigali

Videwo yumvikanamo Trump yakuwe kuri Facebook yari yashyizweho binyujijwe ku rukuta rw’umukazana we

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/04/2021 9:04
0


Umuvugizi wa Facebook yemeje ko bayikuyeho kuko Trump yirukanwe kuri uru rubuga, ibi bikaba bigaragaza uburemere bw’igihano Trump yafatiwe nyuma y’imyigaragambyo yateje kuwa 06/01/2021 kuri ‘Capitol’ muri Leta ya Washington D.C



Muri Mutarama nibwo Facebook yahagaritse Trump ku gukoresha urukuta rwe n’uru rubuga mu buryo ubwo ari bwose nyuma y'imyigaragabyo y'abamushyigikiye yabereye mu nyubako y'inteko ishingamategeko i Washington.

Umukazana wa Trumop witwa Lara Trump, kuri ubu anatanga rimwe na rimwe ibiganiro kuri Televiziyo Fox News, yanyujije ku rukuta rwe videwo ye arimo kugirana ikiganiro na Trump ku bibazo bitandukanye.

Mu minota micye yari amaze guhabwa ubutumwa bumusaba byihutirwa gukuraho iyo videwo bwari bwoherejwe na Facebook ni ubutumwa bwa Email bwoherejwe n'uvuga ko yitwa "Katelyn" bugira buti: "Bijyanye no guhagarika ku rubuga inkuta za Donald Trump zo kuri Facebook na Instagram, ubu butumwa bwo mu ijwi rya Donald Trump buraza gukurwaho kandi bivemo no kugabanya ikoreshwa ry'urukuta rwawe rwa Facebook".

Lara Trump - washakanye n'umuhungu wa Bwana Trump witwa Eric - ahubwo yatangaje ikiganiro cye cyo ku rubuga rwa internet cyitwa The Right View ku rubuga rwa videwo rwitwa Rumble, agishyiraho 'link' ya paji ye ya Facebook.

Guhagarika konti ya Facebook ya Trump byabaye ku itariki ya 7 y'ukwezi kwa mbere - hashize umunsi habaye imyigaragabyo ku nyubako ya Capitol ikorerwamo n'inteko ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Guhagarikwa kurimo gusuzumwa n'urwego rushya rw'ubugenzuzi rwo muri Facebook, rwashyizweho ngo rucyemure impaka zatewe n'ibyemezo byo guhagarika ubutumwa cyangwa urukuta.Ubwo icyo gihe yasobanuraga impamvu yateye guhagarika inkuta za Trump, ni umukuru wa Facebook ubwe Bwana Mark Zuckerberg wagize ati:

"Dusanga ibyago bitewe no kwemerera perezida gukomeza gukoresha serivisi yacu muri iki gihe ari byinshi cyane". Donald Trump yanahagaritswe kuri Twitter no kuri YouTube.

Src: www.cnbc.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND