RFL
Kigali

MTN Rwanda yongeye gutegura amarushanwa y'abagore bihurije mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya hirya no hino mu gihugu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/03/2021 11:01
0


Ku nshuro ya kabiri MTN Rwanda yateguye amarushanwa yagenewe abagore bikubiye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya hirya no hina mu gihugu. Iyi gahunda yatangiye umwaka ushize ubwo amatsinda 15 dusanga mu buhinzi bworozi, ubukorikori, guhanga udushya ndetse n'abagore bari mu ikoranabuhanga.



Mu mwaka wa 2020 amatsinda 12 yaje ku isonga yarahembwe none ubu twandika iyi nkuru akaba amaze kubyaza umusaruro ibihembo babonye. Urugero ni itsinda ryaje ku mwanya wa mbere mu buhinzi ryo mu karere ka Rwamagana TWITE KUBUZIMA, begukanye ighembo cya 1,000,000 Frw none ubu bakaba baragukuye ibikorwa byabo, bagura imirima yiyongera kuyo bari bafite ndetse bashora no muyindi mishanga ariyo gutaka ibirori nkubukwe, kwambika abageni nibindi.

Ni gahunda iba mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ku isi ariko by'umwihariko mu Rwanda tukizihiza ibyiza byagezweho n’umugore wo Rwanda. Uyu mwaka rero amarushanwa yarakomeje ubwo amatsinda yose hamwe 15 hiyongereyemo atatu yo mu ikoranabuhanga.

MTN Rwanda ihemba amatsinda atatu ya mbere muri buri cyiciro ubwo itsinda rya gatatu rihembwa 400,000 Frw, irya kabiri rihembwa 700,000 Frw hanyuma irya mbere rigahembwa 1,000,000 Frw. Amatsinda atazabasha gutsinda nayo azagenerwa agahimbazamusyi ka 200,000 Frw.


Umuyobozi mukuru wa MTN Mitwa Ng'ambi hamwe na bamwe mu bafashijwe

By'umwihariko rero uyu mwaka umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Mitwa Ng'ambi yashyizeho igihembo nyamukuru cy’itsinda rirenze andi matsinda aho rizabona 2,000,000 Frw.

Tuganira na Yvonne Mubiligi ukuriye ishami rishinzwe imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda akaba ari naryo rifite aya marushanwa mu nshingano, yatubwiye ko intego ari ugushimira ndetse no gushyigikira ibyagezweho n’abagore bishyize mu matsinda yo kugurizanya no kwizigamira, bakaba bifuza ndetse bazashimishwa no kubona abagore batera imbere cyane kandi banakangurira n'abandi bagore kwinjira mu matsinda.

Yvonne Mubiligi yasoje ashimira abafatanyabikorwa muriki gikorwa nka AEE, Inama y’igihugu y’umugore ndetse na Ministeri y’umuryango kuko ugushyira hamwe imbaraga byatumye hagerwaho ibikomeye. Mu butumwa bwabo bwo gushima, ku ruhande rwa AEE, Bwana Albert Mabasi yavuze ko bashimira cyane MTN ku bwo kwifatanya nabo baharanira iterambere ry’umugore.

Uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore Madame Marguerite Marie Uwamahoro yashimye cyane MTN ku bwo gutera inkunga abagore bari mu matsinda ibinyujije mu marushamwa, bikaba byaratumye bongera igishoro, biyumvamo ubundi bushobozi ndetse bituma n'umurava wabo wo gukora wiyongera.

Yanaboneyeho n'akanya ko gukangurira abandi bagore batarajya mu matsinda kuyinjiramo kuko bituma bahuza imbaraga bagateganyiriza imbere habo heza. Umuhango wo guhemba amatsinda uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021 hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abafashijwe na MTN Rwanda bagashora imali mu buhinzi bw'Inanasi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND