RFL
Kigali

NIKE yajyanye mu nkiko abanyabugeni MSCHF bakoze inkweto ziswe iza Satani zikamamazwa na Lil Nas X bakaziyitirira

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:30/03/2021 8:59
0


Satani ni iki? Ese yaba ari inde? Ibi bibazo benshi barabyibaza bakabura ubusobanuro, gusa kubemeramaan abo bahita babyumva neza! Kuri iyi nshuro ikigo cya Nike kiri gukurikirana abanyabugeni MSCHF kubera inkweto zitavugwaho rumwe ziswe "Inkweto za Satani". Izi kweto mu kuzazamaza bifashishije icyamamare mu muziki Lil Nas X.



Kuwa 29 Werurwe 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru byandika hakwirakwiriyeho amafoto yerekana inkweto zo mu bwo bwa Nike ariko zifite ibirango byinshi ndetse n’imibare benshi bakunze kuvuga ko ikoreshwa n’abayoboke ba Satani.

Izi nkweto ziri mu bwoko muri zimwe zabasha gukoreshwa siporo, igiciro cy'izi nkweto zaguzwe $1,018 uyashyize mu manyarwanda ni hafi miliyoni imwe n’ibihumbi icumi. Nk'uko bigaragara ku ifoto ziriho umusaraba ucuritse, akamenyetso ka 'Pentagram' hamwe n'ijambo "Luke 10:18", zakozwe bahinduye Nike Air Max 97s.

Ku wa mbere MSCHF yasohoye izi nkweto ziriho umubare 666, ifatanyije n'umuhanzi Lil Nas X, igihari ni uko iki kigo cy’ubugeni cyatangaje ko izi nkweto zahise zigurwa mu gihe kiri munsi y'umunota umwe. Mu kirego Nike yatanze yavuzeko yinjiriwe ndetse n’ubusugire bwayo bukagararagara nabi nyuma yo gutangazwa ko izi nkweto zakorewe satani.

Izi nkweto zateje ururondogoro abatari bacye nk'uko zigaragara zifite amabara y’umukara n'umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa kuwa gatanu. Mu mashusho y'iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka anyereza icyuma babyiniraho (stripper pole) kiva mu ijuru kijya ikuzimu, yambaye izi nkweto.

Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: - "Arababwira ati, 'Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo'. Buri rukweto ruriho akarango ka Nike, rufite umupira urimo umwanya wa 60cm3 urimo wino itukura n'igitonyanga cy'amaraso yatanzwe n'abantu bo muri bariya banyabugeni.

Ese ni ikihe kirego Nike yatanze?

Mu kirego yatanze ku rukiko rw'i New York, Nike ivuga ko itigeze itanga uburenganzira cyangwa yemera ko inkweto zayo zihindurwa hagakorwamo 'Inkweto za Shitani'.

Nike irasaba urukiko kubuza MSCHF kugurisha izi nkweto no kutongera gukoresha ikirango cyabo. Mu kirego cyayo, Nike igira iti: "MSCHF n'inkweto zabo za Shitani zitemewe bishobora gutera urujijo hakabaho guhuza ibikorwa bya MSCHF na Nike kandi atari ukuri."

Nike yongeraho ko hamaze no kuba urujijo ku isoko kuko "hari abari gusaba kutongera kugura ibikorwa bya Nike kubera izi Nkweto za Shitani" bahereye kuri izi zasohotse kandi ngo atari iza Nike. Iki kirego gisubiramo ubutumwa bwo kuwa gatanu kuri Twitter bwa @Saint uzwi mu kwamamaza inkweto, wanenguye ubutumwa bwamamaza izo nkweto zari zitarasohoka.

Bamwe mu batsimbarara ku bya cyera, barimo Kristi Noem guverineri wa leta ya South Dakota, n'abandi banyamadini, kuri Twitter bavuze ko izi nkweto ari igitutsi, banenga Lil Nas X na MSCHF.

Src: bbc 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND