RFL
Kigali

Musana Teta yavuze ku makuru y'uko umushinga wamuhaye ikamba muri Miss Rwanda atari uwe

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:29/03/2021 9:42
0


Iminsi ibaye icumi irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigannye ku musozi, abahize abandi mu bice bitandukanye batahana amakamba aherekejwe na sheki zigaragaza akayabo begukanye.



Umwe mu batwaye ikamba ni Musana Teta Hense. Uyu mukobwa yahembwe nk'uwagaragaje umushinga ufite udushya [Most Innovative Project] kurusha iy’abandi bose bahatanaga nawe.

Ikamba Teta Hense yegukanye, ni irya kabiri muri Miss Rwanda ry’agaciro kanini kuko ryaherekejwe n'igihembo cya miliyoni 6 Frw.

Musana Teta Hense yifashije uburyo bw'amashusho y'ikoranabuhanga mu gutangaza imishinga migari iteguwe (Projector) yasobanuye umushinga we unashamikiye ku kigo cye cyitwa Hense Company.

Ubwo yari umutumirwa mu kiganiro The Celebrity Corner Show cya Goodrich Tv, umwe mu bari bakurikiye ikiganiro witwa Fatuma yahamagaye abaza Teta Hense ku makuru yumvise ko umushinga yamuritse atari uwe ahubwo ari uw'umuryango we.

Umunyamakuru yaciye mu ijambo uwari uhamagaye amubaza aho yumvise ayo makuru maze Fatuma avuga ko yayumvise kuri Radio Vision Fm.

Asubiza iki kibazo Teta Hense yagize ati"Ibyo nanjye narabyumvise bivugwa gutyo. Umushinga ni uwanjye, ushamikiye ku kigo cyanjye cyanditse kandi cyemewe".

Yanongeyeho ko uretse no kuba umushinga yamuritse ari uwe, anafite ubuhanga n'ubumenyi bwo gutegura imishinga hari na benshi ajya abifashamo nk'akazi.

Akivuga iby'imishinga kandi yamaganiye kure amakuru ajya avugwa ko hari abakobwa basabwa guhindura imishinga yabo mu mwiherero wa Miss Rwanda.

Ati" Inshuro ebyiri ngiye mu mwiherero wa Miss Rwanda, sindabibona. Wenda icyaba ni ukukungura ibitekerezo.”

Musana Teta Hense afite 21 yari ahagaririye umugi wa Kigali. Ni nshuro ya 2 yari yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, kuko n'umwaka wa 2020 yarahatanye agarukira mu 10 bambere.

Uyu mwaka yacyuye ikamba ry'uwahize abandi mu gutegura umushinga ugaragaza udushya. Imitegurire yimbitse n'ishyirwa mu bikorwa by'umushinga azabifashwamo na Bank ya Kigali.

Musana Teta Hense yahakanye amakuru y'uko umushinga wamuhesheje gutsindira Miliyoni 6 Frw muri Miss Rwanda atari uwe
Uyu mukobwa azashyira mu bikorwa umushinga we afatanyije na Banki ya Kigali







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND