RFL
Kigali

Ndi umufana we kuva kera! Producer Eliel yavuze ku ifoto ye na Miss Ingabire Grace bamwe babonye bagahimba urukundo hagati yabo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/03/2021 21:07
0


Umunyarwenya Zaba Missed Call yanditse kuri Instagram ya Eliel Sando usanzwe utunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi ko agiye gutangaza igihuha. Ni nyuma gato y'aho Producer Eliel yari yashyize ifoto ari kumwe na Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace bigakurura impaka hibazwa niba barigeze gushudika mu bihe byo hambere.



Umunsi (amasaha 24) urashize Eliel Sando umenyerewe mu myidagaduro (Entertainment) yo mu Rwanda apostinze ifoto bigaragara ko ari iya cyera. Ni ifoto agaragara ari kumwe na Ingabire Grace ariko ataraba Ingabire wa none abantu bazi ari Miss Rwanda kuko witegereje ubona ko hashize imyaka myinshi iyo foto ifashwe.

Producer Eliel yanditse munsi y'iyo foto amagambo yo mu cyongereza ariko ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: ''Dusubize amaso inyuma hamwe na Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace, Imana ijye ihora iguha umugisha kandi imishinga yawe igerweho, nzahora nterwa ishema na we''. 

Yakomeje yandika ko uwo nyampinga ari we mukobwa yahuye na we mu buzima bwe akaba yaramubereye urugero ndetse akaba ahamya ko imyitwarire y'uwo mwari ari indakemwa izamugeza ku byo yifuza byose. Iyo foto isa nk'iyasembuye abakurikira Eliel Sando, noneho umunyarwenya Zaba missed call ati:''Ubu natangaza igihuha ko uri umukunzi we wa cyera''.

Eliel Sando (nyiri Eliel Filmz) yabwiye InyaRwanda ko abanyarwenya batajya bavuga ukuri. Ati: ''Ikibazo ni abantu bashobora kubifata nk'ukuri''. Akomeza avuga ko umunyarwenya ahora ashaka ikintu cyatuma abantu baseka cyangwa se bakita ku bintu runaka. Ati: ''Sinari nzi ko yabipostinga ariko birumvikana nta cyaha yakoze turi mu isi y'imyidagaduro''.

Intandaro y'amafoto akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga  

Mu 2014 Eliel Sando yahuye na Ingabire Grace. Icyo gihe bahujwe n'amashusho yarimo akora ya Kigali Parents School. Yari amashusho agamije gukusanyiriza hamwe abize muri icyo kigo kiri mu bya mbere mu gutanga uburezi mu Rwanda. 

Producer Eliel ati: ''Najyaga mpura n'abantu mbona ntatandukaniro ariko umunsi nahuye na Ingabire Grace nabonye yihariye ku buryo Grace ari umwe mu bantu nahamya ko yakwerera imbuto nziza buri wese uzamumenya''. Eliel yifuza ko buri muntu uzahura na Ingabire Grace azamubera umugisha.

Ese Eliel Sando na Ingabire Grace barakundana?


Producer Eliel yadutangarije ko nta rukundo ruri hagati ye na Miss Ingabire ahubwo ko ari umufana we kuva mu 2014 akaba ari nayo mpamvu yishimiye cyane intambwe nziza yagezeho yo kuba Miss Rwanda. Ati: ''Nje ndi umufana wa Grace kandi nshimishwa no kumufana akaba yarabaye umustar''. Yongeyeho ati: ''Nibiramuka bigeze kuri Grace ntibiri buntangaze kuko ibihuha ndabimenyereye'' .

Akomeza avuga ko mu gishize yigeze gupostinga ifoto ari kumwe n'umuhanzikazi Aline Gahongayire ukora muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, abantu benshi batangira gukeka ko bakundana ndetse bazashakana, ariko birangira babonye ko byari ari ibintu bisanzwe. Eliel Sando avuga ko afite umukobwa bari mu munyenga w'urukundo n'ubwo adashobora kumubwira itangazamakuru.

Miss Ingabire Grace akimara kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021 yakunze guhatwa ibibazo ku ngingo y'urukundo agakwepa iyo ngingo ahandi akavuga ko nta mukunzi afite. Kugeza ubu igihe cyose hazamenyekanira umukunzi wa Ingabire Grace tuzamubatangariza.


Producer Eliel yatewe ishema no kuba Ingabire Grace afana kuva kera yarabaye Miss Rwanda



Zaba Missed Call yatangaje ibi nyuma yo kwigamba ko agiye guhimba igihuha ko aba bombi bakundana


Ingabire Grace niwe uherutse kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND