RFL
Kigali

Inshuti z’Umuryango (IZU): Abakorerabushake bari guhindura ubuzima bw’abana bafite ibibazo mu muryango nyarwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/03/2021 11:49
0


Hashize imyaka 6 Inshuti z’Umuryango, abakorerabushake bashinzwe kurengera abana n’umuryango batangiye izo nshinganno. Muri iyo myaka, aba bakorerabushake bamaze kugaragaza umusaruro ufatika mu gukumira no gukemura ibibazo bibangamiye abana mu muryango nyarwanda.



Eugenie Gahongayire na mugenzi we Nkeshimana Daniel, ni Inshuti z’Umuryango zo mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro. Mu myaka ibiri ya mbere y’icyorezo cya COVID19, babashije gukura mu muhanda abana 6 bawubagamo ku buryo buhoraho babasubiza mu miryango yabo, bakumira abandi benshi kuyijvamo. Babashije kandi gusubiza mu ishuri abana 16 bari bararitaye kandi bakumira isambanywa ry’abana bituma umubare w’abangavu batwaraga inda ugabanuka.

Nk’uko Gahongayire abisobanura, babashije gufasha bariya bana babinyujije muri gahunda bise “Umugoroba w’abana”, bashyizeho mu mwaka wa 2018 babikomoye ku Mugoroba w’Ababyeyi. Ati “Muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi twakanguriraga ababyeyi kuganiriza abana babo kuko twabonaga batabikora kandi hari ibibazo byinshi bibugarije. Ni uko twigira inama yo kujya duhuza abana ubwabo tukabaganiriza”.

Gahongayire asobanura ko umudugudu batuyemo utuwe cyane kuko ukirimo inzu za make cyane ku buryo byorohera abantu b’ingeri zinyuranye kuwuturamo akenshi bigakurura imyitwarire inyuranye ikururira abana ibibazo. Ati “Twabonye ko ari bwo buryo bwiza bwo gukumira ibyo bibazo kurusha uko twahoraga duhangana n’ikibazo cy’abana b’inzererezi, abataye ishuri n’icyo kubyara kw’abangavu”

Mbere yo kuganiriza abana, Eugenie na Nkeshimana bumvikanaga ku butumwa bwihariye bari buhe abahungu n’ubwo bari buhe abakobwa, hanyuma Eugenie akaganiriza abakobwa naho Nkeshimana akaganiriza abahungu, nyuma bakabahuriza hamwe bakabaha ubutumwa rusange.

Akenshi ubutumwa bahaga aba bana ni ubujyanye no kwirinda ubuzererezi, gukunda ishuri, kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi ugize ikibazo akakimenyesha Inshuti z’Umuryango, zikamukorera ubuvugizi kigakemuka.

Usibye izi nyigisho ngororamyitwarire, banabigishaga ibijyanye no kubyina imbyino gakondo no guhimba imivugo. Ibi byatumye abana babakunda cyane ku buryo icyorezo cya korona virusi cyateye basigaye bahuriza hamwe abana 80 barimo abahoze mu muhanda n’abangavu babyaye. Aba babahuzaga mu byiciro 2 ku wa gatandatu no ku cyumweru.

Denyse Murekatete, Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCD mu Karere ka Kicukiro yemeza ko gahunda y’“Umugoroba w’abana” yagize akamaro cyane.

Ati “Icyorezo cya koronavirusi cyateye twaratangiye kubona umusaruro. Nshuti z’Umuryango zari zarabashije gusubiza mu ishuri abana benshi babaga mu buzererezi, kandi byaragaraga ko abana b’inzererezi bagabanutse mu mudugudu wabo.”

Ababyeyi bafite abana bitabiraga iyi gahunda nabo bemeza ko yabagiriye akamaro gakomeye nk’uko Lea Uwimbabazi ufite abana batatu bayitabiraga abisobanura. Ati: “Sinabona uko mbisobanura kuko abana bacu bari bamaze kugaragaza impinduka mu myitwarire. Abanjye batarajyayo nahoraga ndwana nabo banze kwiga bishakira kuzerera, ariko inyigisho bahakuye zabakundishije ishuri cyane.”

Kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, ubo izi Nshuti z’Umuryango ntizigihuza aba bana ariko zirabakurikirana, zikabasura kandi zikabaganiriza hamwe n’ababyeyi babo kugira ngo badasubira mu ngeso babagamo mbere. Gahunda yo kubahuza bazayisubukura inama zihuza abantu nizongera kwemezwa.

Kuri Uwimbabazi, icyorezo cya korona virusi cyarabahemukiye cyane ku buryo yifuza ko ubuyobozi bwabitekerezaho bukemera ko umugoroba w’abana usubukurwa. Ati “Ndavugira n’abandi babyeyi kuko turaganira, ariko by’umwihariko ndavugira abana banjye kuko barabyifuza cyane.”

Usibye iyi gahunda y’umugoroba w’abana, muri rusange Uwimbabazi ahamya ko Inshuti z’Umuryango zibafasha mu buryo bunyuranyeburimo gukumira no gukemura amakimbirane mu muryango, ihohoterwa rikorerwa abana, kurwanya ubuzererezi no guta ishuri ku bana n’indi migirire ihutaza abana.

Inshuti z’Umuryango zashyizweho mu mwaka wa 2016 na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ibinyujije mu cyahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Reta n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), rigira uruhare rukomeye mu kuzubakira ubushobozi.

Buri Mudugudu ubamo Inshuti z’Umuryango 2, umugabo n’umugore batorwa n’abaturage bo mu Mudugudu hashingiwe ku myitwarire n’ubunyangamugayo bwabo. Mu gihugu hose hari Inshuti z’Umuryango 29,674, bafasha gukumira no gukemura ibibazo bibangamiye abana n’umuryango.

Aka kazi bagakora binyuze mu gusura imiryango hagamijwe kumenya ibibazo bibangamiye abana, kubiganiraho n’abagize umuryango no kubikemura cyangwa se bakagakora bashingiye ku makuru babonye binyuze mu nzira zinyuranye. Ibibazo badashoboye gukemura babyohereza mu zindi nzego ziriko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Abana.

Inshuti Z’Umuryango zahawe amahugurwa anyuranye n’ibikoresho bizifasha kuzuza inshingano zazo, kandi zikorana mu buryo bwa hafi n’Abajyanama b’Ubuzima n‘abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ibikoresho zahawe birimo terefone igendanwa zikoresha buri munsi ari nayo ibafasha gutanga raporo mu buryo bwa gihanga aho bakanda *711# bagakurikiza amabwiriza, maze raporo ikagera ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’igihugu ku Kigo cy’Igihugu gisinzwe Imikurire no Kurengera Umwana.


Zimwe mu Nshuti z’Umuryango mu gikorwa cyo gusura imiryango

Umwanditsi: Bercar NZABAGERAGEZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND