RFL
Kigali

Mavenge Sudi yahishuye uwahaye umurongo umuziki we anakomoza ku musaruru wo gusubiranamo indirimbo na Lil G

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/03/2021 10:09
0


Mavenge Sudi umuhanga mu gucuranga gitari akoresheje ukuboko kw'imoso watangiye umuziki yiga mu mashuri abanza umuziki we wahawe umurongo na Makanyaga Abdul ari na we wamwinjize mu itsinda ''Band''.



Mavenge Sudi yatangiye gukora kuri gitari (Guitar) akiri muto kuko yigaga mu mashuri abanza mu wa kane. Yabanje kugorwa no kubura ibikoresho kuko gitari yari ihenze cyane. Abamuhaye umurongo wo gucuranga ni Makanyaga Abdul. Ati:''Mzehe Makanyaga ni we wampaye umurongo mpita ninjira muri band''. Mavenge arangije umwaka wa munani dore ko ari wo mwaka wasozaga abanza. Yahise ajya mu itsinda ryitwa Inkumburwa.

Ese Mavenge wakoranye indirimbo na Lil G byatanze uwuhe musaruro?

Mavenge ati: ''Umusaruro wa mbere ni uko yatinyutse kandi hari abahanzi benshi batinya kutwegera''. Aganira na Mushakamba Maurice ukora igitaramo Kinyarwanda ku isango Star uyu mugabo w'umuhanga mu gucuranga gitari yakomeje avuga ko umusaruro mu bijyanye n'ubuhanzi kuri iyo ndirimbo bigoye kuwumenya ahubwo buri wese yareba icyo iyo ndirimbo yagezeho. Akomeza avuga ko abahanzi bakuru usanga abakiri bato babatinya kandi hari byinshi babigiraho. Mavenge ari mu bahanzi bakuze basigaye bakora umuziki gakondo wuje ubusizi n'ubuvanganzo.

Reba hano Gakoni k'abakobwa yakoranye na Lil G

">

Umva hano umwimerere wayo

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND