RFL
Kigali

Agahinda k'umucuruzi w'umunyarwanda wahombejwe bikomeye n'ubwato bwafunze andi mato mu kigobe cya Suez Canal

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:27/03/2021 9:12
0


Nyuma y'uko kuwa Kabiri w’iki Cyumweru, ubwato bw’ikigo cya Ever Green bwahagurutse mu Bushinwa bwerekeza mu Buholandi bugeze mu bunigo bwa Suez Canal umuyaga mwinshi ukabusunika bugafatirwamo, bugafunga inzira y'andi mato abarirwa muri 200 yajyanaga ibicuruzwa hirya no hino ku isi harimo n'u Rwanda, kuri ubu ni igihombo kuri benshi.



Inzobere mu bijyane no gutwara ibintu hakoreshejwe inzira y'inyanja ngari zamaze gutangaza ko ibi biza guhungabanya ubucuruzi bw'Isi ku kigero cya 12%.

Icyakora leta ya Misiri asanganwe igenzura ryose ry'ubunigo bwa Suez Canal yamaze kohereza amato y'ubutabazi ngo asunike ubu bwato bwafunze andi mato. Ni igikorwa gishobora kumara igihe kingana n'icyumweru cyose.

Abakozi 25 nibo bari mu bwato bwa Eva Given bw'ikigo Ever Green cyanamaze gutangaza ko bose bameze neza nta numwe wagize ikibazo.

N'ubwo ari uko bimeze ariko, hari andi makuru avuga ko ubu bwato bwo bwangiritse bikomeye ku buryo nibumara gutanga inzira, buri bushyirwe ku ruhande mu cyambu kiri hafi hanyuma amakontineri agapakururwa agashyirwa ku mubundi bwato.

Umwe mu bacuruzi bo mu Rwanda waganiriye na INYARWANDA utashatse ko amazina ye n'ikigo cye bitangazwa yagize ati "Nanjye kontineri zajye zaheze hariya zari zizanywe n’ikigo cya Maesk, ubu nyine n'ikindi gihombo gishamikiye ku bindi bihombo turimo bya Covid19. Iyo umuzigo utinze mu nzira biba ari igihombo kuri nyirawo, kuko byishe gahunda cyangwa se ibyo wari wateguye byose"

Ubu bwato bwa Eva Green bwari bwikoreye Toni 224, 000, bureshya na metero 400 mu burebure na metero 159 mu butambicye.

Leta ya Misiri binyuze mu bugenzuzi bw'ubu bunigo ndetse n'ikigo cya Eva Green bamaze gusaba imbabazi ibindi bigo byagizweho ingaruka n’ibi byabaye ndetse n'abacuruzi bari bafite imizigo yahejwejwe inyuma bavuga ko aho bishoboka haza kubaho indishyi n'ubwishyu bw'ubucyererwe.

Si ubwa mbere ubwato bwa Eva Green buhura n’ikibazo nk'iki kuko byaherukaga mu 2017.


Ubwato bw'Abayapani bwaheze mu bunigo bwa Sueza Canal







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND