RFL
Kigali

Ingabire Grace Miss Rwanda 2021 yahawe ikaze muri Miss World azitabira

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:27/03/2021 9:01
0


Icyumweru kirashize umukobwa witwa Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021 ahigitse bagenzi be batatu yageranye nabo mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 10.



Uretse ibihembo bitandukanye yegukanye bibarirwa muri za Miliyoni, yanahise ahabwa inshingano zo kuzahagarira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World rizabera mu gihugu cya Puerto Rico rikazaba ribaye ku nshuro ya 70. URwanda ruzaba ruryitabiriye ku nshuro ya Gatanu.

Babinyuje ku mbungankoranyambaga zabo, banifashije amakuru bigaragara ko bahawe n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, abategura Miss World bahaye ikaze Ingabire Grace banatangaza ko ari we uzahagarira u Rwanda.

Abatanze ibitekerezo, bashimye uburanga bwe. Uwitwa Evans Kulitah yagize ati "Ubwiza bufite intego ni ubu. Genda uhagararire Africa neza, uzane impinduka ku isi"

Ubwo irushanwa rya Miss World rizaba ririmo kuba, Ingabire Grace azaba abaye umukobwa wa Gatanu userukiye u Rwanda nyuma ya Miss Mutesi Jolly mu 2016, Miss Iradukunda Elsa mu 2017, Miss Iradukunda Liliane mu 2018 na Miss Nimwiza Meghan mu 2019.

Iyo irushamwa riza kuba mu 2020 hari kujyayo Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 gusa kubera Covid-19 ryarasubitswe.

Nta Nyampinga w’u Rwanda urabasha kugera muri 40 ba mbere b’rushanwa mu nshuro zose u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa habazwe uduce twose tuba turigize.

Cyakora bitwara neza mu duce tumwe na tumwe harimo nk'ubwiza bufite intego no kwerekana umuco.


Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 yakiriye mu irushanwa rya Miss World 2021

Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2021 wasimbuwe na Miss Ingabire Grace ntiyabashije kujya muri Miss World

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS INGABIRE GRACE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND