Kigali

Ese umuhanzi wateje imbere injyana runaka ni we ukwiriye kwitwa umwami wayo?

Yanditswe na: Mbarubukeye Etienne Peacemaker
Taliki:26/03/2021 16:29
0


Mu Rwanda usanga abahanzi bakora zimwe mu njyana zirimo HipHop, Afro-Beat bakunze guhora mu bitangazamakuru bidoga ko ari abami. Birashoboka ko waba uri mu bantu batazi umwami w'injyana nyamara birasobanutse.



Riderman yakunze kwivuga ko nta muntu ukwiriye kumugereranya na begenzi be bakora umuziki wo mu muryango wa HipHop. Senderi International yigeze gutwara igikombe cya Best Afro-Beat bityo akajya avuga ko ari Umwami. Abaririmba R&B ntibakunze guhora mu mpaka dore ko usanga umuziki wabo uba udashingira ku kwivuga ibigwi ahubwo ibikorwa ni byo byivugira. Ese ubu ni nde muhanzi wo mu Rwanda ushobora gufatwa nk'umwami mu njyana ya Hip Hop?

Abahanga mu muziki basobanura ko umuhanzi watangije injyana mu gihe atayihirimbaniye atajya afatwa nk'umwami ahubwo ahabwa icyubahiro ahabwa n'ibyo aba yarakoze. Urugero Michael Jacskon kuri ubu afatwa nk'umwami wa Popular music (pop music) nyamara iyo njyana yatangijwe na Thomas Edison na Emile Berliner mu kinyejana cya 19, hari mu 1877 ubwo Edison yavumburaga amajwi (Sound) yo mu byuma bikozwe mu Butare (Tin foil) ariko bahondaga ku meza akoze mu buryo buzengurutse. Muri iyi minsi ubajije umwami (King) wa Pop uwahita aza mu mutwe ni Michael Jacskon bitewe n'uko ari we wakundishije amahanga iyo njyana.

Nonese ni iki wagenderaho wita umuhanzi umwami w'injyana?

Iki kibazo kibazwa n'abatari bake bikarangira baguye mu mutego wo kudatandukanya umuhanzi watangije injyana n'umuhanzi wayimenyekanishije.

Ingano y'abakunda umuhanzi (Followers/fans), ibihembo umuhanzi yakuye mu muziki ndetse n'igihe (duration of his career) uwo muhanzi yakoze umuziki biri mu bishobora kugenderwaho na buri wese ushaka kwita umuhanzi runaka mu gihugu icyo ari cyo cyose. Kuba umwami w'injyana runaka biri kure yo kuba umuhanzi ari umunyempano. Aha rero impaka ziri hagati ya Alikiba na Diamond Platnumz ubishoboye wahita uzishyiraho akadomo ukurikije ibyo twasobanuye hejuru. Kuba umuhanzi yaba afite impano si urwitwazo rwo kwitwa umwami w'injyana runaka.

Umuhanzi kuba yakwitwa umwami w'injyana asabwa kuba akora umuziki utandukanye n'indi bagenzi be muri iyo njyana bakora (Distinct Style). Mu gusobanura neza iyi ngingo, ni uko umuhanzi asabwa kuba yaraciye mu nzira itandukanye n'izindi abandi banyuzemo. Urugero: uburyo yandika, uko yitwara ku rubyiniro, ndetse n'uko yisobanura (Expression). Nta muhanzi wigeze yitwa umwami w'injyana akora umuziki yihishe mu bitugu by'abandi. Asabwa kwitandukanya na bagenzi muri byose. 

Kuri iyi ngingo uwashaka yahita yanzura ko Riderman ari umwami wa HipHop mu gace kayo kitwa Crunk aho uyiririmba aba yivuga imyato. Urebye izo ngingo wasanga Riderman atandukanye n'abakora HipHop ba hano mu Rwanda kuko, amaze imyaka 13 akiri ku isonga, afite album zirindwi, buri tariki yamurikiragaho album yabonaga abafana benshi, muri Guma guma yarashyigikiwe cyane ndetse ntaravugwaho gufungirwa ibiyobyabwenge nkuko abo bahanganye bahora muri gereza ndetse bagaruka bakibura mu muziki. 

Umwami w'injyana runaka (The legend/king of genre) asabwa guharurira inzira abakiri bato bakazaza bifuza kuba nkawe. Ikindi abandi bahanzi usanga bifuza gukorana na we mu ndirimbo zitandukanye (Collabo).

Umuhanzi w'umwami w'injyana runaka asabwa kuba yarazanye impinduramatwara muri uwo muziki (Influence).

Kugira ngo ube umwami w'injyana runaka usabwa kuba ukora umuziki wo mu ijwi riranguruye ugera kure kandi abandi bakakureberaho urugero (Inspirational). Umuhanzi w'umwami mu njyana runaka agomba kuba yarakoze umuziki utitiza isi mu gihe cye na nyuma yo gutabaruka. Ikindi aba asabwa guha umurongo umuco runaka akoresheje umuziki we (Culture shapers). 

Hari zimwe mu ngingo abahanzi bafatwa nk'abami b'injyana bakunze kuririmbaho. Urugero: Kurwanya akarengane, guca irondaruhu, kurwanya ivangura, ubutegetsi bubi, kurwanya ubusambane n'ibindi. Ikindi kigenderwaho mu guha ikuzo umuhanzi runaka ko ari umwami w'injyana hazamo gukora umuziki adakura mu ruge (Consistency). Umuhanzi uyuboye injyana runaka asabwa gukora ahozaho akabasha kwemeza abantu icyo arwanira. 

Gukora umuziki uhozaho biri mu byemeza ko utandukanye na bagenzi bawe ndetse abaza mu muziki bakagusanga uri umuhanzi udacogora. Muri iyi nkuru twasubizaga ikibazo kibaza''Ese umuhanzi wateje imbere injyana runaka ni we ukwiriye kwitwa umwami wayo?'' Rero igisubizo gihari ni uko umuhanzi witwa umwami w'injyana runaka ari uwujuje ibyavuzwe hejuru.

Isoko y'inkuru: Britanica.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND