RFL
Kigali

Gusa na Messi byamugize icyamamare mu gihugu no ku mbuga nkoranyambaga – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/03/2021 9:46
0


Umugabo ukomoka mu Misiri usiga amarangi biravugwa ko amaze kugira abantu benshi bamukunze muri icyo gihugu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko abafana ba FC Barcelona cyane cyane abakunzi ba kizigenza Lionel Messi.



Uyu mugabo witwa Mohammed Ibrahim Battah w'imyaka 27 y’amavuko, asa mu buryo buboneka n'umunya- Argentine Lionel Messi w'imyaka 33, ufatwa nk'umukinnyi wa mbere muri ruhago ku isi.

Battah yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Ubwo natangiraga gutereka ubwanwa, inshuti zanjye zambwiye ko nsa na Messi. Ubwanwa bumaze kwiyongera, uko gusa kwarabonekaga koko".

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye batangariye uburyo Battah asa cyane na Lionel Messi.

Mu gusura ikigo cy'impfubyi cya Zagazig, umujyi uri muri 90Km mu majyaruguru y'umurwa mukuru Cairo, abana bo muri icyo kigo barishimye cyane, nk'uko Reuters ibivuga.

Yambaye umwenda wa Barcelona, Battah yakinnye nabo umupira w'amaguru ku kibuga cyaho.

Yagize ati: "Abana bagize ibyishimo bitavugwa kubona ukuntu nsa na Messi.

"Iyo ushimishije umuntu, Imana irabiguhembera. Nanjye nashakaga gusangira nabo ibyishimo".

Battah yishimiwe n'abana b'imfubyi kubera ukuntu asa cyane na Messi

Battah benshi bamwitiranya na Lionel Messi

Battah asanzwe akora akazi ko gusiga amarangi mu Misiri

Messi akomeje guca uduhigo dutandukanye muri Barcelona, ubu niwe mukinnyi wa mbere wayikiniye imikino myinshi mu mateka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND