RFL
Kigali

Dope Boi uri kurwana no kubaka izina muri muzika nyarwanda yasohoye indirimbo-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/03/2021 8:50
2


Dope Boi afite indirimbo eshanu ariko ebyiri ni zo zifite amashusho, iheruka ni Iminara iri muri HipHop ariko akora na R&B. Ni umuhanzi uririmba mu ndimi zirimo icyongereza n'ikinyarwanda mu rwego rwo kugeza kure umuziki we.



Umuziki awukora awukunze. Ati:''Ndi gukora Album na Mixtape kandi ni abaproducers batandukanye''. Uyu muhanzi aririmba mu gifaransa n'icyongereza aho yifuza ko abantu bakunda umuziki we batazi ikinyarwanda bakwiriye kumubona bakamenya umuziki we.


Dope Boi yifuza kugeza kure umuziki we

Aganira na Inyarwanda yasobanuye ko yifuza kugeza kure umuziki we ndetse akaba abona bizashoboka. Indirimbo Iminara yasohotse ku itariki 22 Werurwe 2021.


 Dope Boi aririmba indirimbo ziri muri HipHop na R&B.

Mu buryo bw'amajwi yakozwe na KinaBeat. Yahuriwemo na Dope Boi, RodB na Tiga. Amashusho yayo yatunganyijwe na Director C. 


Dope Boi ari gutegura EP(Extended play) na Album 

Ni indirimbo irimo uburyo bugezweho bwo gufata amashusho hakoreshejwe na Drone.

Reba indirimbo ''Iminara''

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • christian 3 years ago
    nibyiza cyane rwose i nyarwanda kuburyo mucukumbura mukatuzanira impano nshyashya nkizi nkiyi ndirimbo iranshimishije pee. courage kuruyu muhungu rwose
  • irakiza kheryl bonte3 years ago
    courage dope boi uremewe...





Inyarwanda BACKGROUND