RFL
Kigali

Manzi Thierry ntari mu bakinnyi 23 b’Amavubi bazajya gusahaka itike ya CAN muri Cameroun

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/03/2021 20:38
0


Intego ikomeye Amavubi ajyanye i Yaounde, yatumye Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, afata umwanzuro wo kudashyira ku rutonde rw’abakinnyi 23 bazerekeza muri Cameroun, myugariro akaba na kapiteni wa APR FC Manzi Thierry.



Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021, nibwo biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka i Kigali yerekeza i Yaunde muri Cameroun kwitegura umukino wa nyuma wo mu itsinda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ uzaba ku wa kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021.

Mu bakinnyi 23 umutoza Mashami Vincent azajyana muri Cameroun ntibarimo myugaro Manzi Thierry witabajwe iminota 45 mu mukino wa Mozambique Amavubi aheruka gukina.

Mu mukino wabaye ku wa gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021, Amavubi yatsinze Mozambique 1-0, Manzi Thierry yakinnye iminota 45 y’igice cya mbere, aza gusimburwa na Byiringiro Lague watsinze igitego cyahesheje amanota atatu ikipe y’igihugu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe, nibwo hasohotse urutonde rw’Abakinnyi 23 bazerekeza muri Cameroun kuri uyu wa gatanu, batagaragaramo abakinnyi batandukanye barimo na Manzi Thierry.

Mu bandi bakinnyi batagaragayemo bari bitabajwe ku mukino wa Mozambique, harimo Kimenyi Yves, Rwabugiri Omar, Bayisenge Emery, Muhadjiri Hakizimana, Bosco Ruboneka na Iyabivuze Osee.

Amavubi arasabwa gutsinda Cameroun mu mukino wa nyuma wo mu itsinda uzaba tariki ya 30 Werurwe 2021 uzabera i Yaounde, rugahita rukatisha itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun.

Amavubi ari ku mwanya wa kabiri mu itsinda F n’amanota atanu, nyuma y’imikino itanu imaze gukinwa mu itsinda riyobowe na Cameroun ifite amanota 10 mu mikino 4.

Manzi Thierry ntari mu bakinnyi 23 bazerekeza muri Cameroun

Manzi Thierry yari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mukino wa Mozambique



Manzi yari amaze igihe yitabazwa na Mashami mu Mavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND