RFL
Kigali

Aho yambariye incocero yahambariye inkindi! Mvuyekure wari waraciwe mu Amavubi yayabereye umucunguzi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/03/2021 12:19
1


Nyuma y’imyaka itandatu umunyezamu Mvuyekure Emery yaraciwe mu ikipe y’igihugu Amavubi n’uwahoze ayobora Ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru, Nzamwita Vincent De Gaulle, yagarutse aririmbwa ndetse akomerwa amashyi nyuma yo gutabara bigaragara ikipe y’igihugu ku mukino wa Mozambique.



Mvuyekure ukinira ikipe ya Tursker yo muri Kenya yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga ku mukino wa Mozambique nyuma yuko CAF itangaje ko Kwizera Olivier atemerewe gukina uyu mukino bitewe n’ikarita itukura yabonye ku mukino wa Guinea muri CHAN 2021.

Uyu munyezamu waherukaga gukinira Amavubi mu 2015, yitwaye neza muri uyu mukino, atabara Amavubi ku buryo bugaragara mu minota ya nyuma y’umukino, aho ku munota wa 81, 85 na 90 yakuyemo ibitego byari byabazwe asigaranye na kapiteni wa Mozambique, Elias Gaspar.

Kwitwara neza kuri uyu mukino byatumye benshi basubiza amaso inyuma bareba impamvu uyu munyezamu atahamagarwaga mu ikipe y’igihugu kandi aho akina yabaga ari ku rwego rwiza no kurusha abahamagarwaga.

Icyatumaga Mvuyekure adahamagarwa mu Mavubi si ukubera ubushobozi buke, ahubwo ubuyobozi bwa FERWAFA bwacyuye igihe bwari bwaramuciye burundu mu ikipe y’igihugu.

Byagenze bite kugira ngo Mvuyekure acibwe mu Mavubi?

Ubwo uyu munyezamu yaherukaga guhamagarwa, hari ku mukino Amavubi yakinnye n’ikipe y’igihugu ya Kenya hibukwa Abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 21, tariki ya 6 Kamena 2015, icyo gihe Mvuyekure yitwaye neza afasha Amavubi kunganya 0-0.

Mvuyekure wakiniraga Police FC icyo gihe ntiyagaragaye mu bakinnyi 18 Amavubi yajyanye i Maputo muri Mozambique mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Mu myitozo, Mvuyekure yagaragaje ko atishimiye icyo cyemezo ndetse yerekana ko byamubabaje cyane anabyereka abatoza mu buryo butari bwiza akubita agacupa k’amazi hasi.

Icyo gihe Jonathan McKinstry watozaga Amavubi yamusabye kwihangana anamusobanurira ko bahisemo kujyana Kwizera Olivier kuko hari ikipe yo muri Afurika y’Epfo imwifuza yifuza ko bahurira muri Mozambique bakarangiza ibiganiro.

Mvuyekure yongeye guhamagarwa mu ikipe yagombaga gukina umukino wo gicuti na Afurika y’Epfo tariki 28 Nyakanga 2015 ariko uwari umuyobozi wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaulle, yemeza ko uyu mukinnyi atazongera guhamagarwa kubera imyitwarire mibi yagaragaje imbere y’abatoza.

Uyu mukinnyi yongeye gukinira Amavubi nyuma y’imyaka itandatu, yagaragaje ko yaje akenewe ndetse ko hari agaseke yari afitiye Abanyarwanda bahora bifuza umusaruro mwiza ku ikipe y’igihugu.

Amavubi arongera guseruka mu kibuga ku wa kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 30 Werurwe, akina umukino wa nyuma mu itsinda na Cameroun, ufite urufunguzo rwa CAN 2022 ku Mavubi.

Mvuyekure Emery yagaragaje urwego rwo hejuru ku mukino Amavubi yatsinze Mozambique 1-0


Amavubi yongeye kugaruka muri kuruse yo gushaka itike ya CAN 2022

Mvuyekure yaherukaga gukinira Amavubi mu 2015






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusengimana Marcel3 years ago
    Amavubi turashyigikiye nakomerezaho tuyarinyuma Kandi Emery na Olivier turabemera





Inyarwanda BACKGROUND