RFL
Kigali

Diamond Platnumz ari mu kababaro ko kubura Magufuli yafataga nk’umubyeyi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:22/03/2021 15:41
0


Diamond Platnumz yasobanuye ko Perezida John Joseph Pombe Magufuli yajyaga amuganiriza inshuro nyinshi kuri telefoni.



Diamond Platnumz ubwo yasezeraga kuri nyakwigendera Magufuli yaganiriye n’itangazamakuru aho yahishuye ko bajyaga baganira cyane kuri telefoni ndetse akanamugira inama yo gukemura bimwe mu bibazo byabaga bimuvugwaho. Ati:’’Hari igihe yigeze kumpamagara arambwira ngo nkemure ibibazo biri kuvugwa kuri papa wanjye’’. 

Akomeza avuga ko Magufuli yakurikiraga cyane ubuzima bwa Diamond ndetse amakuru yose akayamenya. Ikindi ni uko yibuka umubano bagiranaga agahinda kakamwica. Ati:’’Magufuli yari umuntu wiyoroshya uhora ashaka icyateza imbere abakene’’.


Ubwo yari Uhuru Stadium muri Tanzania yanagarutse ku buryo uyu muperezida yakundaga kuganira n’abakene. Ati:’’Twajyaga tuganira nk'aho ndi kuganira na papa wanjye’’. Avuga ko abanyatanzania bazamwibukira ku bikorwa yabagejejeho. 

Diamond Platnumz avuga ko umutegetsi wasimbuye Magufuli amwizeye kandi bazakomeza kumusengera kuko ni cyo kiruta byose. Yizeye ko Mama Samia azabayobora neza kuko na we yarezwe n’umubyeyi umwe w’umumama kandi akaba yarateye imbere.


Magufuli na Diamond bari inshuti

Magufuli yatabarutse ku ya 17 Werurwe 2021, mu bitari bya Mzena I Dar Es Salaam. Bivugwa ko yishwe n’indwara y’umutima. Ubwo Magufuli yiyamamarizaga kuyobora Tanzania kuri manda ya kabiri yari ashyigikiwe n’abahanzi bafite izina muri icyo gihugu aho yanagiye abambika ingofero bakabifata nk’ibyagaciro. Abahanzi barimo abo muri WCB, Alikiba, Harmonize n’abandi bacyumva inkuru y’urupfu rwa Magufuli bahise bamuririmbira indirimbo zirimo ibigwi bye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND