RFL
Kigali

Meghan na Harry: Ibibazo by'irondaruhu byavuzweho i Bwami babigira ibyabo, umunyamakuru arasezera!

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/03/2021 9:41
0


Ibibazo by'irondaruhu byavuzweho n'igikomangoma Harry n'umugore we Meghan Markle mu kiganiro bagiranye na Oprah Winfrey "byafashe indi ntera" kandi "byafashwe mu buryo bukomeye cyane", nk'uko byatangajwe n'ubwami bw'u Bwongereza.



Mu itangazo ingoro y'ubwami bw'u Bwongereza - izwi nka Buckingham Palace - yasohoye, yavuze ko "ibyibukwa bishobora gutandukana", ariko ibibazo byavuzwe bizakemurwa mu buryo bwo mu muhezo.


Meghan yabwiye Oprah ko Harry yabajijwe n'umwe mu bo mu bwami bw'Ubwongereza utatangajwe izina "ikigero cyo kwijima" uruhu rw'umwana wabo Archie bari hafi kubyara rwashoboraga kuba ruriho.

Ubwami bw'u Bwongereza bwavuze ko Meghan na Harry "bazahora iteka ari abagize umuryango bakunzwe cyane". Iki gisubizo cyo mu ngoro ya Buckingham Palace kije nyuma y'uko kuri uwo munsi w'ejo ku wa kabiri hateranye inama y'igitaraganya irimo bamwe mu b'ibwami bo ku rwego rwo hejuru.

Ubwami bw'u Bwongereza bwari burimo gukomeza kotswa igitutu ngo bugire icyo butangaza ku byavugiwe muri icyo kiganiro cyo kuri televiziyo CBS cyatangajwe muri Amerika ku cyumweru.

Muri icyo kiganiro, Meghan - wa mbere w'ubwoko buvanze mu bagize ubwami bw'u Bwongereza bwo mu bihe bya vuba aha - yavuze ko hibajijwe ibibazo ku ibara ry'uruhu ry'umwana wabo w'umuhungu wavutse mu kwezi kwa Gatanu mu 2019. Igikomangoma Harry yasobanuriye Oprah ko ayo magambo atavuzwe n'Umwamikazi cyangwa umugabo we.

Hari umunyamakuru wasezeye

Mu yandi makuru, Piers Morgan yaretse kujya atangaza ikiganiro cyo kuri televiziyo ITV yo mu Bwongereza kizwi nka Good Morning Britain, ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo Waramutse Bwongereza.


Ni nyuma y'amagambo Morgan yavuze ku wa mbere ku byo Meghan yavugiye mu kiganiro na televiziyo yo muri Amerika. Yavuze ko "nta jambo na rimwe yizera" ku byo Meghan yabwiye Oprah ku bijyanye n'ibibazo yagize ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Televiziyo ITV yafashe icyo cyemezo kuri Morgan, wari uyikoreye imyaka itandatu, nyuma yuko ikigo OFCOM kigenzura imikorere y'ibitangazamakuru mu Bwongereza kivuze ko kirimo kumukoraho iperereza kubera ubusabe bw'abaturage barenga 41,000. Itangazo ry'ibwami rivuga ko "Umuryango wose ubabajwe no kumenya ikigero cyuzuye cy'ukuntu imyaka micye ishize yagoye Harry na Meghan".

Riti: "Ibibazo byavuzweho, by'umwihariko cya kindi cy'irondaruhu, birahangayikishije. Nubwo ibyibukwa bimwe bishobora gutandukana, byafashwe mu buryo bukomeye cyane kandi bizakemurwa n'umuryango mu buryo bw'umuhezo". "Harry, Meghan na Archie bazahora iteka ari abagize umuryango bakunzwe cyane".

Byumvikana ko abagize umuryango w'ibwami bashakaga kwitondera igisubizo cyabo no guha akanya abaturage b'Ubwongereza ko kubanza kureba icyo kiganiro ubwo cyatangazwaga ku wa mbere mu Bwongereza. Bivugwa ko ab'ibwami barimo kugifata nk'ikibazo cy'umuryango, bakumva ko bakwiye guhabwa akanya ko kuganira mu muhezo ku bibazo byavuzweho.

www.bbc.com

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise / ASE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND