RFL
Kigali

Mu mafoto 10 reba ubwiza n’ikimero by’inkumi Davido yihebeye ikamwibagiza Chioma babyaranye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/03/2021 10:01
0


Umuhanzi ukomeye ku mugabane wa Africa, Davido ukomoka muri Nigeria amaze igihe cy’amezi 7 atameranye neza na Chioma yambitse impeta y’urukundo ndetse banabyaranye umwana w’umuhungu. Uyu muhanzi akaba amaze gutwarwa umutima n’umukobwa w’ikimero witwa Mya Yafai.



Mya Yafai ni umunyamideli ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakunze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mukobwa kandi yamamaye mu itangazamakuru ubwo yakundanaga n’umuraperikazi ukomeye muri New York witwa Young Ma. Mya Yafai yafatwaga nk’umutinganyi gusa yatunguranye ubwo yatangiye gukundana na Davido.


Iby’urukundo rwabo byatangiye kuvugwa mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka. Davido kandi aherutse kuba yajyana n'uyu mukobwa mu karuhuko ku kirwa cya St.Marteen ari bwo byagaragaye ko aba bombi bari mu munyenga w’urukundo. 

Mu mafoto 10 akurikira ihere ijisho Mya Yafai watwaye umutima wa Davido:

1

2


3


4


5


6


7


8


9


10


N'ubwo Davido asa nk'uwabonye umukunzi mushya, ntibyabujije Chioma babyaranye kuvuga ko ashaka kongera kubyarana n'uyu muhanzi wa Afro Beat iyoboye muri iki gihe. Ibi Chioma yabitangaje amakuru y'umubano wa Davido na Mya Yafai ari hanze.

Ibi ni ibyanditswe n'inshuti ya Chioma yitwa Odugwa, hari mu mpera z'ukwezi gushize ubwo byari bikomeje kuvugwa ko Davido yatandukanye na Chioma bitewe na Mya Yafai. Ibi byagaragaje ko ari ukuri ubwo bivuzwe n'umuntu wa hafi ya Chioma.


Src:www.dailyafrica.com,www.gistmania.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND