RFL
Kigali

Coronavirus yavumbuwe na Dr June Almeida mu 1964

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:9/03/2021 9:27
0


Dr.June Almeida ni umugore wavumbuye ubwoko bwa coronavirus ya mbere yibasira abantu inyuze mu myanya y’ubuhumekero. Ubwo yari akiri umukobwa yabaye umushoferi w’imodoka zo mu bwoko bwa bisi muri Scotland, mu bwami bw’u Bwongereza. Uyu kandi yataye ishuri afite imyaka 16 y’amavuko gusa nyuma yaje gukomeza ishuli kugeza abaye umuhanga.




Kuri ubu ibikorwa bya Dr. June Almeida biri kongera gutekerezwaho muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubwoko bushya bwa coronavirus. Dr. Almeida June ni we wavumbuye ubwoko bwa mbere bwa corona ibarizwa mu gatsiko kamwe na Covid-19.


Dr June yari kumwe na bagenzi be

Mu Mwaka w’1964 ni bwo Dr. Almeida June yavumbuye ubwoko bwa mbere bwa Coronavirus, Virus yo mu bwoko bumwe nitera Covid-19. Iyo coronavirus yayivumburiye muri laboratoire ye yo mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Thomas biri mu murwa mukuru w’u Bwongereza ”London”. 

Igitangaje kandi ni uko Dr. June yigeze guta ishuri amaze kugira ubumenyi bucye ariko akaza kubona akazi ko gukora muri laboratoire mu ishami risuzuma imihindagurikire y’utunyangingo tw’umubiri (tissues). George Winter umwanditsi mu bijyanye n’ubuvuzi, avuga ko mu kigo cy’ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri cya Ontario Cancer Institute ari ho Dr. Almeida yanonosoreye ibya virusi, by’umwihariko Coronavirus akabikora yifashishije icyuma cyo kuzipima cyitwa “Electron microscope”.

Dr. Almeida hamwe na bagenzi be bakoresha Electron microscope bakoreshaga mu bushakashatsi bwa za virus

Kubera ubumenyi yari afite, Dr. June Almeida yatangiye kohererezwa ibipimo ngo abisuzume atangira kubonamo uduce duto twa virusi aho yaje gutangaza ko dusa nka virusi za influenza yigeze guhungabanya isi mu nyaka yashize. Aho kandi niho yaje kuvumbura icyaje kumenyekana nka coronavirus ya mbere yibasira abantu.

Mu by’ukuri Winter na Dr Almeida bari baranabonye uduce duto tumeze nkayo ubwo bakoragaubushakashatsi ku ndwara y’umwijima yibasira imbeba ndetse n’ibicurane byandura byo mu nkoko. Aba basa n’abari barayivumbye mbere ariko baza kuyemeza.

Ubwo buvumbuzi bwe bushya bwo mu gipimo cyiswe B814 bwanditswe mu mwaka w’1965 mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi mu buvuzi bw’abantu cyo mu Bwongereza cya British Medical Journal. Naho imyaka ibiri nyuma yaho, Winter avuga ko Dr. Tyrrell na Dr Almeidabafatanyije na Profeseri Tony Waterson wari ukuriye ibitaro bya St Thomas, bise iyo virusi coronavirus. Impamvu ni uko ishusho yayo muri ’microscope’ yagaragaraga nk’uruziga cyangwa urugori, ari byo ’corona’.

Nyuma Dr Almeida yakoze mu bushakashatsi butandukanye ndetse aza no gukora mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi ry’i London ari naho yaherewe impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubushakashatsi bijyanye n’imiterere ya Virus. 

Ariko mu mpera z’umwaka w’1980 yaje gusubira mu bijyanye n’ubushakashatsi kuri za Virusi akabikora nk’umujyanama, icyo gihe yafashije mu kuvumbura amashusho mashya ya Virus itera SIDA izwi nka VIH. June Almeida yapfuye mu mwaka w’2007 afite imyaka 77 y’amavuko.

Kugeza ubu hashize imyaka 14 ariko ari guhabwa icyubahiro akwiye nk’uwakoze ubushakashatsi bwa mbere bwavumbuye bukanasobanura virusi iri gukwirakwira muri iki gihe mu bice bitandukanye byo ku isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND