RFL
Kigali

Igikombe cya Africa cyagombaga kubera muri Maroc cyahagaritswe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/03/2021 6:54
0


Igikombe cya Afrika cy'abatarengeje imyaka 17 cyagombaga kubera muri Maroc cyamaze gusubikwa nk'uko CAF ibitangaza.



Kuva tariki 13 kugeza tariki 31 Werurwe muri Maroc hagombaga kubera imikino y'igikombe cy'Afrika mu bakinnyi batarengeje imyaka 17, gusa nk'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afrika (CAF) ribitangaza, rivuga ko iyi mikino ibaye isubitswe byihutirwa.


Uko amatsinda ahagaze 

Impamvu nyamukuru y'isubikwa ry'iyi mikino, ubwami bwa Maroc bwanze kuva ku cyemezo cyo gufunga ingendo zo mu kirere kugeza kuya 21 Werurwe 2021, mu rwego rwo kwirinda Covid-19, bikaba byatumye amwe mu makipe abura uko ahagera.

Mu makipe agera kuri 12 yagombaga kwitabira iyi mikino, igihugu cya Zambia kiri mu itsinda rya mbere ni cyo gihugu cyari cyamaze kugera mu gihugu cya Maroc ndetse ubu bari gushaka uko basubira iwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND