RFL
Kigali

#MissRwanda2021: Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata yashimye uburyo ba nyampinga bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mwiherero

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:8/03/2021 19:43
0


Dr. Rutagengwa William umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyamata, yatanze ikiganiro kuri ba nyampinga 20 bari mu mwiherero i Nyamata kibanze ku cyorezo cya COVID-19 cyugarije isi, ashima uburyo abakobwa bose ndetse n'abashinzwe kubakurikirana barimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.



Muri iki kiganiro Dr. Rutagengwa William yagarutse aho u Rwanda rugeze mu guhangana n’iki cyorezo cyugarije Isi. Ba nyampinga babonye umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye birimo ibyibanze ku rukingo rwa COVID-19 rwatangiye gukoreshwa mu Rwanda.


Dr. Rutagenga watanze ikiganiro kuri COVID-19, yashimye uko ba nyampinga bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda mu mwiherero

N'ubwo izi nkingo zatangiye gutangwa ntibivuze kwirara. Dr. Rutagengwa William yasabye ba nyampinga gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda nk'uko biri gukorwa ndeste abasaba gushishikariza urubyiruko rugenzi rwabo gukurikiza amabwiriza uko bikwiye. Yabibukije ko iki cyorezo kidatoranya, ko gifata uwo ari we wese kititaye ku myaka afite.


Ba Nyampinga bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda uko bikwiye


Bahawe umwanya uhagije wo kubaza, bibanda cyane ku rukingo rwatangiye gukoreshwa mu Rwanda


N'ubwo bapimwe COVID-19 basabwe gukomeza kwirinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND