RFL
Kigali

#MissRwanda2021: Abakobwa 20 bari mu mwiherero bagiye guhatana mu matora

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2021 15:23
0


Abakobwa bemejwe guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 bagiye kongera guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri Internet (Online) no ku butumwa bugufi (SMS).



Miss Rwanda yatangaje ko aya matora atangira saa sita z’ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 09 Werurwe 2021. Umukobwa uzagira amajwi menshi azahita yinjira mu 10 ba mbere bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2021.

Gutora ku butumwa bugufi (SMS) wandika ijambo ‘MISS’ ukongeraho nimero iranga umukobwa mu irushanwa hanyuma ukohereza kuri 1525. Mu matora ya Internet hifashishwa urubuga rwa IGIHE.

Abakobwa bamaze iminsi ibiri mu mwiherero. Ku munsi wa mbere w'umwiherero, abakobwa 20 babonye PASS yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 basuzumwe uko ubuzima bwabo buhagaze, bapimwa indwara zitandukanye.

Abategura Miss Rwanda bati “Kugira ubuzima bwiza ni intego dushyira imbere mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda.”

Ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa, abakobwa baganirijwe n’abakora muri Minisiteri y’Ubuzima, Minisante.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 06 Werurwe 2021 habaye umuhango w’ishiraniro wo guhitamo abakobwa 20 batangira umwiherero uzasozwa hamenyekanye umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Ni umuhango wayobowe n’abashyushyarugamba b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru bari barangajwe imbere na Luckman Nzeyimana, David Carmel na Martina Abera, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

Wabereye kuri Intare Conference Arena mu muhezo. Ndetse bigaragara ko abakobwa bahageze bambaye amakanzu maremare yo gusohokana mbere y’uko batangira kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abantu barimo umugabo umwe. Harimo Umunyamakuru Emma Claudine umaze imyaka irenga 15 akora ku biganiro by’imyororokere n’ibindi bishamikiye ku buzima, Karine Rusaro wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2009 [Yabaye mu kanama ka Miss Rwanda 2017, 2018 na 2019], Basile Uwimana umaze imyaka 10 mu itangazamakuru akora ibiganiro bya Politiki n’imyidagaduro, by’umwihariko akaba umuhanga mu muco no mateka y’u Rwanda na Pamela Mudakikwa uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga akaba anashinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Umuryango, MIGEPROF.

Umuhango wo gutangaza abakobwa 20 batsindiye kwinjira mu mwiherero watambukaga imbona nkubone kuri Teleliziyo ya KC2, kuri Youtube no ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa.

Buri mukobwa yanyuze imbere y’akanama nkemurampaka abazwa ikibazo kimwe agasubiza mu rurimi ashaka. Ibibazo byibanze kuri gahunda z’iterambere za Leta y’u Rwanda, icyorezo cya Covid-19, ubuzima bwa buri munsi, iby’ubuzima bwite by’umukobwa wahatanaga, ku muco n’ibindi.

Abakobwa babiri bakomeje babicyesha amajwi menshi bagize mu itora ryo kuri Internet no kuri SMS, ni Kabagema Laila na Ishimwe Sonia.

Abandi 18 bakomeje ni Kabagema Laila Ishimwe Sonia Isaro Loritha Bonita Uwase Phiona Uwase Kagame Sonia Uwankusi Nkusi Linda Umutoniwase Sandrine Umutoni Witness Umutesi Lea Teta Ralissa, Musana Teta Hense Musango Natalie Kayitare Isheja Morella Kayirebwa Marie Paul Karere Cyrissie Ingabire Grace Ingabire Esther Gaju Evelyne Akaliza Hope Akaliza Amanda.

Abandi bakobwa 17 batahiriwe n’urugendo rw’irushanwa bahise basubira mu miryango yabo, mu gihe 20 baguma muri La Palisse Hotel Nyamata ahari kubera umwiherero wa Miss Rwanda 2021 bazasoza tariki 20 Werurwe 2021 hamenyekana uwo Imana yasize.

Abakobwa 20 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021 bagiye guhatana mu matora







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND