RFL
Kigali

Ibitaravuzwe ku ifatwa ry’amashusho y'indirimbo 'Waah' ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:8/03/2021 16:25
3


Amezi atatu arashize Diamond Platnumz yiyambaje Koffi Olomide bahurira mu ndirimbo 'Waah' mu gihe yari irimo ica ibintu nta nkuru zitandukanye zigeze ziyigarukaho usibye kuyitaka no kuyisangiza abakunzi ba 'Bongo music' ariko rero hari imvune zabayeho mu ikorwa ryayo ndetse habaho kwihangana ku mpande zombi.



Indirimbo 'Waah' kuva yajya hanze kugeza ubu imaze kurebwa na miliyoni 50. Yaciye agahigo ku kurebwa na miliyoni imwe mu amsaha umunani bihita bihesha Diamond umwihariko ahita yanikira Davido wari warakoze 'Fem' ikarebwa na miliyoni imwe mu masaha icyenda. Ubwo iyo ndirimbo yari imaze gucogora Diamond Platnumz ari mu kiganiro kuri radio ye (Wasafi fm) yasobanuye byinshi abantu batamenye mu gihe iyo ndirimbo yarimo izenguruka isi ikinwa abandi bakayibyina kakahava. 

Diamond Platnumz ati: "Íriya ndirimbo yarangoye cyane kuko mu ifatwa ry’amashusho yayo byadusabye guhindura imyenda inshuro nyinshi kurusha izindi ndirimbo nakoze zose’’. Akomeza avuga ko byamuhenze agahitamo gufatira amashusho yayo muri Tanzania nyamara yari kuyafatira muri Kongo. 

Ati:’’Twari kujya muri Kongo gufatirayo amashusho ariko gutegera ababyinnyi, itsinda ryanjye, abandi bose ntabwo byari koroha nahisemo kumusaba (Koffi) ko twayifatira muri Tanzania na we arabinyemerera kandi na we byaramuhendukiye kuko itike y’indege yari ihenze cyane’’.

Diamond Platnumz yakomeje avuga ko gukorana na Koffi Olomide byamuhaye ubundi buhanga dore ko amufata nk’umunyabigwi kandi akaba azi neza amayeri yose y’umuziki. Indirimbo 'Waah' kuva yasohoka imaze kurebwa na miliyoni 50.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamahoro josiane3 years ago
    Aratwika
  • Kubwimana Gratien3 years ago
    Kupenda kbx
  • Charles3 years ago
    Iyo ndirimbo yarabikoze kd iracyabikora





Inyarwanda BACKGROUND