Kigali

Ifoto y’umunsi: Ku munsi w’abagore umuhanzikazi w’icyamamare aratunguranye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:8/03/2021 13:33
0

Ku munsi w’abagore umuhanzikazi Vinka wakunzwe mu indirimbo 'Chips' na 'Ketchup' yatunguranye ashyira hanze ifoto imugaragaza akuriwe ivugisha benshi.



Veronica Luggya ukoresha izina rya Vinka mu muziki, akomoka muri Uganda. Ni umwe mu bigaruyiye imitima ya benshi muri aka karere ka Africa y’uburasirazuba mu 2018 nyuma yo gushyira hanze indirimbo ”Chips na Ketchup” yakunzwe n’abatari bake. Kuri iyi tariki hizihizwaho umunsi mpuzamahanga w’abagore, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze ifoto imugaragaza akuriwe akayiherekeza amagambo yifuriza igitsina gore kugira umunsi mwiza.

Yagize ati "Happy International Women’s Day". Ugereranyije yagize ati ”Umunsi mwiza mpuzamahanga wahariwe abagore".


Iyi foto yavugishije benshi! Kubera ukuntu Vinka agira ibanga mu bintu bye hari n'abataremera ko yibarutse

Mu byatumye iyi foto ivugisha rubanda ni uko hari hashize iminsi hatangajwe ko yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye n’umukunzi we witwa Nelson Witta. Abantu bibajije niba ibyavuzwe byo kwibaruka byari ibihuha abandi, babihuza n’andi makuru yagiye avugwa ko yibarutse impanga ku buryo iyi foto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Vinka akunze kugira ibanga ibintu bye byerekeranye n’ubuzima bwe bwite ari nayo mpamvu iby’iyi foto byasakuje. Icyakora iyi foto ashobora kuba yayishize hanze agamije gusa kwifuriza abagore kugira umunsi mwiza no kwerekana uruhare runini bagira mu gufatanya n’Imana kurema no kurera.


Iyi foto niyo yashyize hanze nyuma yo kwibaruka avuga ko azahorana ibyishimo igihe cyose uyu mwana we azaba ari ku isi.

Uyu mubyeyi yibarutse tariki 20 Mutarama 2021. Nyuma y’ibihuha byavuzwe by'uko yibarutse Impanga, yagize icyo avuga atangaza ko yibarutse umwana umwe w’umukobwa. Ibirori bye bya 'Baby shower' nabyo byakozwe mu ibanga rikomeye.


Vinka n'umukunzi we Nelson Witta babyaranye

REBA HANO INDIRIMBO YE CHIPS NA KETCHUP YAKUNZWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND